Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Amakosa bamwe mu bakristo bakora igihe bategura uwo (...)
Amakosa bamwe mu bakristo bakora igihe bategura uwo bazabana

Abantu benshi bitegura kubana (umuhungu n’umukobwa),bagira gihe cyo kwiga uko bakwiye kubana,kunoza urukundo rwabo,abapasitori bakabafasha kwiga neza umubano n’uburyo bwo kurera neza urubyaro Imana izabaha igihe bazaba bamaze kurushinga.

Gushaka umuntu wegurira urukundo rwawe kugira ngo muzabane akaramata,ntabwo byoroshye ariko Imana iba yarakugeneye uwo muntu uko byagenda kose. Abakristo bamwe rero iyo batangiye kumva ko igihe cyabo cyageze cyo kujya m’urukundo hari amwe mu makosa bakora kandi nyamara akaba ashobora kugira ingaruka zikomeye mu mibereho y’urukundo rwabo.

Aya ni amwe muri ayo makosa: 1.Kumva bataye ikizere mu rukundo. Hari abantu bagera ku kigero k’imyaka runaka bagahita bumva ko Imana ititaye ku byo bari ku yisaba bityo bagatangira kumva bakwicira inzira bagashaka umuntu babonye ngo abe ariwe baba bibaniye. Akenshi kuko baba batakizera ko Imana hari uwo yabateguriye,babona umuntu wese uje ashaka ko bakundana bakumva ko ari we w’ukuri.Igihe ibi bikubayeho ukwiye kwirinda cyane ahubwo ukarushaho kwegera Imana ngo igufashe kumenya niba koko ugusanze ari we yakugeneye aho kwemerera amarangamutima yawe ngo akuyobore.

2. Kumva ushaka kuba mu rukundo n’umuntu w’agatangaza. Iyo uganiriye n’abantu batari barushinga usanga bavuga ko bo bashaka umuntu mwiza kuburyo bugaragara,ni byiza pe ariko iyo Imana iguteguriye uwo muzabana uko ari kose ibaha umugisha. Abasore baguye muri iri kosa bababifuza umukobwa bazagendana bakumva ko abantu bose babarangariye n’aho bakobwa ba bakristo nabo bakumva bashaka umugabo w’Umunyamwuka cyane usenga amasaha menshi ariko byose Imana itabihaye umugisha ntacyo bikumarira ahubwo uwo Imana igutoranirije ni we uba ukwiye kunyurwa nawe niba kuko uri umukristo .

3. Kumva ko uwo mukunda kuba muri kumwe mwakubakana. Abakristo benshi hari igihe bagwa mu mutego wo kumva bari ku gitutu cyabo baba bari kumwe nabo,wenda se nk’abo bigana Bibiliya,baririmba mu itsinda rimwe cyane cyane igihe baganiriye kubijyanye no kurusha. Igihe cyose uguye muri uy’umutego uzasanga wagiye mu rukundo rutazakunezeza ahubwo banza utuze,ubitekerezeho urebe niba bikwiye kuko abo mudahuje igitsina bose si ko mwakubakana ngo rukomere.

4. Si byiza ko urukundo rwawe n’uwo ushaka ko muzabana ruyoborwa n’abandi. Kugira inshuti ni byiza cyane cyane izo mu rusengero ariko si ko inshuti zose zizi ko bidakwiye kwivanga mu byabandi,rimwe na rimwe hari igihe zivanga mu rukundo rwawe utaba maso zikaba zatuma uhitamo uwo mukundana utanashakaga mu gihe impano y’Imana ari iy’agaciro gakomeye,niyo mpamvu udakwiye guhindura icyemezo cyawe kukubera ko abantu bakubwiye ko uwo ukunda mudakwiranye cyangwa baguciye intege mu bundi buryo ahubwo ureke Imana yonyine abe ariyo ikuyobora muri ubwo buzima.

5. kwirengagiza ko hakwiye kubaho umupaka mu rukundo. abakrito hari ikintu birengagiza,ibyiyumvo n’amarangamutima hari igihe birengagiza ko bishobora kubanesha bakagwa mu cyaha cy’ubusambanyi.

Igihe cyose uri mu rukundo n’undi muntu ukwiye kwirinda kandi ukagira aho ugarukiriza ibyiyumvo byawe cyangwa ukirinda kujya ahantu hatuma umubiri uzamura amarari muri wowe,ugomba kandi kubiganiraho neza n’uwo mukundana kugira ngo mubashe guhagarara kure y’icyaha. Ntugomba kuba injiji ngo nuko uri mu rukundo ngo bibe byatuma utagatifuza irari ryawe rikuyobore mu cyumba ngo mugiye gusenga abe aribwo ubona ko warenze umupaka igihe imyenda wamaze kuyiterera ku ruhande.

6. Ntugakinishe kuba mu rukundo n’umuntu utari umwizera. Iyo uganiriye n’abantu benshi bakubwira ko umuntu uwari we wese yahinduka,ariko ntuzigere uhangara gukundana n’umuntu utari umwizera ngo nimubana uzamuhindura. Abakristo bagwa muri uy’umutego bagenda bafite umugambi wo guhindura uwo yakunze ngo babane ahubwo akaba ariwe umuhindura akangiza kwizera kwe kubera kudahuza mu mibereho yabo.

Niba rero ushaka umuntu mwazaba akaramata uzirinde kugwa muri ayo makosa kandi uhore usaba Imana kugira ngo iguhe umugabo cyangwa umugore ugukwiye.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

HATANZWE IBITEKEREZO 1 KURI IY'INKURU

Pastor Emmanuel kuwa 30-08-2015 saa 15:31
 

Mb anje gushimira byimazeyo abateguye izi nyigisho ni nziza kandi mukomereze aho kuko birubaka ingo zacu kandi ikimaze kugaragara cyo nuko satani yica itorero ahereye mu rugo. Izi nyigisho zibaye zaranditswe no mubitabo kuko abantu benshi siko basobanukiwe no gukoresha Internete bituma zitzbzsha kugera kubantu benshi kandi ari nyigisho nziza murakoze Imana ibahe umugisha mwinshi.

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza