Ibiheruka Uko amagambo 7 Yesu yavugiye ku musaraba akurikirana n’amasomo akubiyemo  |  Inyungu zo gutitiriza Imana  |  Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  | 
Home page » MENYA N’IBI » Amasengesho ni yo mbaraga
Amasengesho ni yo mbaraga

‘…akomeza kujya apfukama gatatu mu munsi asenga Imana ye…’ Daniyeli 6:10

Petero, uwo Kristo yubatseho itorero, Yohana, uwo Imana yakoresheje akandika igitabo cy’Ibyahishuwe: Aba bombi muri gahunda zabo za buri munsi, bagiraga igihe cyo gusenga. “Nuko Petero na Yohana barazamuka bajya mu rusengero mu gihe cyo gusenga, ari cyo saa cyenda.” Ibyakozwe n’Intumwa 3:1

Intumwa Pawulo wanditse inzandiko nyinshi zo mu Isezerano Rishya, na we yagize ati, “Musenge ubudasiba.” 1 Abatesalonike 5:17.

Kwimenyereza gusenga kwa Daniyeli kwari kuzwi neza n’abanzi be. Ni na byo bamuzijije. “…akomeza kujya apfukama gatatu mu munsi asenga Imana ye, akayishimira nk’uko yari asanzwe agenza. Bukeye ba bagabo baraterana, baragenda basanga Daniyeli asenga Imana ye, ayinginga.” Daniyeli 6:10-11.

Gusenga kwa Daniyeli kwafunze iminwa y’intare. kwanatumye umwami w’igihugu gikomeye aca iteka ati: ‘Nshyizeho itegeko ngo abantu bo mu butware bwose bwo mu gihugu cyanjye bajye bubaha Imana ya Daniyeli, bahindire imishyitsi imbere yayo ari yo Mana nzima ihoraho iteka ryose, ubwami bwayo ntibuzarimburwa kandi ubutegetsi bwayo buzageza ku mperuka…Nuko …Daniyeli agubwa neza.’ Daniyeli 6:26-28.

Umwanditsi wa Zaburi yagize ati, ‘Uba mu rwihisho rw’Isumbabyose, azahama mu gicucu cy’Isumbabyose.’ Zaburi 91:1. Nugira ahantu wihererana n’Imana, mukajya muhahurira buri gihe, uzarushaho kuyikunda. Kandi aho hantu hazaba ari ingirakamaro mu buzima bwawe.

Imbaraga z’amasengesho zirenze ibigaragarira amaso; zirenze ibitekerezo by’abantu ndetse n’imibare yabo. Nta kirusha amasengesho imbaraga.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza