Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Amatike 4 yagufasha kuzasanganira Umwami Yesu (...)
Amatike 4 yagufasha kuzasanganira Umwami Yesu agarutse!

Iyo umuntu agiye kujya ahantu, bimusaba kumenya bisaba iki? angahe? baca he? bitwaza iki? n’ibindi. No kujya mu ijuru niko bikomeze, ndifuza ko tuganira amatike yagufasha kuzanganira Umwami Yesu ubwo azaba agarutse.

Ubusanzwe abantu bose bakunda ijuru nubwo atari bose baharanira gusa n’abaho (kwera). Biragoye kumenya impamvu barikunda icyakora imwe muri zo ni uko batinya kurimbuka, indi wenda ni uko bigishijwe ko ari ryiza.

Reka turebe ibyadufasha kuzumva impanda tugasanganira Umwami Yesu, ubwo azaba agarutse.

1. Kwmera Yesu, ukamwizera nk’umwami n’umukiza w’ubugingo bwawe.

Yohana 1:12 ‘’ Icyakora abamwemeye bose, bakizera izina rye, yabahaye ubushobozi bwo kuba abana b’Imana.’’

Itike ihesha umuntu kuzaba mu bwami bw’Imana ya mbere ni ukuvuka ubwa kabiri, ugahinduka umwana w’Imana, kera waritwaga umwana wa satani, wakizera Kristo ukinjira mu rugo rw’abana b’Imana. Yohana yaranditse ngo bakundwa ubu turi abana b’Imana, uko tuzasa ntikurerekanwa, icyakora Kristo niyerekanwa tuzasa nawe. 1 Yohana 3:2

2. Kwegera igaburo ryera

Umuhango w’igaburo ryera ukorwa mu matorero yose yemera Yesu Kristo. Abantu bamwe ntibawuha agaciro, bumva ari iby’idini, abandi bakabifata nk’ibidafite umumaro, ariko abantu benshi bizabakoraho, bibabuze gusanganira Umwami Yesu, nubwo bakijijwe, bakanakorera Imana, ariko Yesu yaciye akarongo ku igaburo ryera, ko utabikora nta bugingo aba afite.

Yohana 6:53-57 ‘’ Yesu arababwira ati “Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko nimutarya umubiri w’Umwana w’umuntu, ntimunywe n’amaraso ye, nta bugingo muba mufite muri mwe. Urya umubiri wanjye, akanywa amaraso yanjye aba afite ubugingo buhoraho, nanjye nzamuzura ku munsi w’imperuka, kuko umubiri wanjye ari ibyokurya by’ukuri, n’amaraso yanjye ari ibyo kunywa by’ukuri. Urya umubiri wanjye, akanywa amaraso yanjye, aguma muri jye nanjye nkaguma muri we. Nk’uko Data uhoraho yantumye, nanjye nkaba ndiho ku bwa Data, ni ko undya na we azabaho ku bwanjye.’’

3. Kuba maso, ukiboneza umunsi ku munsi

Bibiliya ivuga ko abantu bafite ibyiringiro byo kuzabona Yesu no gusa nawe, bakwiye kwiboneza nk’uko uwo bashaka kureba aboneye.

‘’ Kandi ufite ibyo byiringiro muri we, yiboneza nk’uko uwo aboneye.’’ 1 Yohana 3:3

Muhore mukenyeye kandi amatabaza yanyu yake, Luka 12:35 Umuntu ushaka kuzabona Yesu, akwiye guhora ari maso, akirinda ibyamurangaza, kandi akiboneza kuko na Yesu araboneye. Tugomba kwirinda ngo tutazatungurwa kuko uwo munsi uzatungura benshi umeze nk’umutego.

Birababaje kubona umukristo, itorero ripanga igaburo ryera, akigira kwishimana n’inshuti ze nabavandimwe, ngo basangire yanze gusangira n’Umwami Yesu, ugahora ubikora, niba warabigize akamenyero, nta bugingo ufite niko ibyanditswe bivuga. Imana idutabare.

4. Guhirimbanira gukora imirimo myiza nta gucogora (gukorera Imana).

Imirimo ni ngombwa kuko imirimo dukorera Imana niyo izatubera imyambaro dusanganira Umwami wacu Yesu Kristo. Ikindi tugomba kuyikora tudacogora kuko iyo ucogoye nta gaciro biba bigifite. Pawulo yandikiye Abaroma 2:7 ‘’ Abashaka ubwiza n’icyubahiro no kudapfa babishakisha gukora ibyiza badacogora, izabitura ubugingo buhoraho.

‘’ Tunezerwe twishime, tuyihimbaze, kuko ubukwe bw’Umwana w’Intama busohoye umugeni we akaba yiteguye, kandi ahawe kwambara umwenda w’igitare mwiza, urabagirana utanduye.” (Uwo mwenda w’igitare mwiza ni wo mirimo yo gukiranuka y’abera.) Ibyahishuwe 19:7-8

Numva ijwi rivugira mu ijuru rimbwira riti “Andika uti ‘Uhereye none hahirwa abapfa bapfira mu Mwami wacu.’ ” Umwuka na we aravuga ati “Yee, ngo baruhuke imihati yabo, kuko imirimo yabo ijyanye na bo ibakurikiye.” Ibyahishuwe 14:13

Nta bitambaro by’umweru Imana yaranguye byo kudodesha amakanzu tuzambara, oya, tuzambara imirimo yo gukiranuka twakoze.

Nshuti yanjye ndakwibutsa ko Yesu azagaruka, nubwo abantu barangara hafi ya bose, ariko azagaruka nk’umujura, bisaba buri wese kwitegura kandi ugakora nk’uko ijambo ry’Imana rimaze kutuburira.

Umuririmbyi yaravuze ngo Umukiza ubwo azagaruka afite icyubahiro cy’ubwiza bwe, abatari bezwa bazinjira iwe, mu birori by’ubukwe bate? Akomeza avuga ngo bazatinya guhinguka imbere ye, bazanduka ubwoba busa. Umuririmbyi agasoza aguha inama ngo nuko iyambure iyo myambaro mibi, Yesu akwambike iye y’ubukwe. Imana iguhe umugisha, Amen.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza