Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Amatorero 3 azasoreza umwaka hamwe mu masengesho bise (...)
Amatorero 3 azasoreza umwaka hamwe mu masengesho bise ‘’Amakesha’’.

Mu gihe twitegura gusoza umwaka wa 2014 ndetse tunitegura gutangira uwa 2015, hirya no hino mu gihugu ndetse no ku isi hose, abantu bakomeje gukora ibitaramo bitandukanye bigamije kwishimira ko barangije umwaka amahoro.

Ni muri urwo rwego kandi amatorero nayo akomeje gutegura ibitaramo bitandukanye byo gushimira Imana ku byo yabakoreye muri uyu umwaka turimo gusoza, ari nako bayiragiza umwaka utaha wa 2015.

Bisanzwe bimenyerewe ko buri torero rikorera igitaramo cyo gusoza umwaka ku rusengero rwaryo, ariko amatorero Revival Network International, Prayer Palace na Hope Church yateguriye hamwe amasengesho bise ‘’Amakesha’’.

Ati ’’ twateguriye hamwe amasekesha nk’amatorero atatu nubwo nta yindi gahunda idasanzwe ariko twifuza gusoreza umwa hamwe.’’

Aya masengesho asoza umwaka azabera mu cyumba cya Hoteli Sports View aho itorero Revival Network International isanzwe isengera. Akazaba mu ijoro ryo kuri uyu wa gatatu tariki 31/12 guhera sa tatu z’ijoro kugeza mu gitondo sa kumi n’imwe tariki ya 1/1/2015.

Umuyobozi w’itorero Revival International Network Past Frank Ntare avuga ko bifuje guteranira hamwe mu rwego rwo gusoreza umwaka hamwe bashima Imana.

Past Frank akomeza avuga muri iki gitaramo hazabamo na gahunda yo gusengera igihugu cy’u Rwanda muri uyu mwaka wa 2015, cyane ko isanzwe iri muri gahunda basanganywe mu itorero ryabo.

Ubusanzwe mu ijoro risoza umwaka rishyira undi, usanga ku matorero hafi ya yose, ahabera ibitaramo nbyo gushima Imana.

Hamwe usanga barara mu rusengero , ahandi bagasoza sa sita z’ijoro bakagaruka mu nsengero tariki ya 1 mu materaniro yo gushima Imana bitewe na gahunda bihaye.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

HATANZWE IBITEKEREZO 1 KURI IY'INKURU

Nsanganiyingma Protais kuwa 31-12-2014 saa 08:01
 

Ibyo Bisobanura Ubumwe N’urukundo Rwakivandimwe Mumatorero Yabo Ahubwo Nandi Yigireho Niba Ntarindi Banga Ribyihish’inyuma

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza