Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Amerika: Umwana muto yagize ubutwari bwo kubabarira (...)
Amerika: Umwana muto yagize ubutwari bwo kubabarira abishe umubyeyi we

Nyuma y’ igitero cyagabwe ku rusengero rusengerwamo n’ abirabura muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu majyepfo y’umujyi wa Carolina; Umwana wa Pastor uri mu kigero cy’ imyaka hagati y’ icumi na 20 yavuze ko ikiri ku mutima we kurenza ibindi ari urukundo. Urwo rukundo akaba ari rwo rwamuteye kubabarira umusore w’imyaka 21 Dylann Roof umwe mubarashe abari mu rusengero n’umubyeyi we agapfa.

Chris na Camryn Singleton, baburiye Mama wabo Sharonda Coleman-Singleton mu gitero cyahitanye abantu 9 kuwa gatatu w’icyumweru gishize, bavuze ko buzuye urukundo kandi bababariye umwicanyi n’ubwo yabagize impfubyi bakiri bato.

Coleman-Singleton, wari ufite imyaka 45, yari umwe mu bapasitori b’iri torero ryitwa Emanuel African Methodist Episcopal Church muri leta ya Charleston, mu majyepfo y’umujyi wa Carolina.

Camryn Singleton aganira na BBC yagize ati "Nuzuye urukundo rwinshi, nubwo mfite agahinda, ariko kaganzwa n’urukundo." Chris Singleton nawe yunze mu rya mugenzi we ati "Twarangije kumubabarira kubyo yakoze, nta kindi kintu kiri mu mitima yacu kiretse urukundo. Twe nk’umuryango dufite urukundo ruturuka ku Mana. Nirwo rwaduteye kumubabarira."

Abagize umuryango wa Charleston bose biyemeje guhuriza hamwe imbaraga zabo mu gufasha iri torero, bafata ibihe bidasanzwe byo gusengera abasigaye bo mu miryango yaburiye ababo muri kiriya gitero. Abandi nabo barasangera uriya mwicanyi Roof kugira ngo Imana imuhindure, yakire Umwami Yesu.

Nubwo iri torero ryiteguye gukaza gahunda zo kurinda umutekano waryo, ryiteguye na none kwakira umuntu wese urigana, kuko inshingano yabo ari ukwamamaza ubutumwa. Ese wowe ubabarira abaguhemukiye ku ruhe rugero? Ibyanditswe byera bitwigisha kubabarirana ibyaha. Kuko ari byo Imana idushakaho. Uduharire imyenda yacu, "Nk’uko natwe twahariye abarimo imyenda yacu" - Matayo 6:12.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

HATANZWE IBITEKEREZO 1 KURI IY'INKURU

hakizimana jerome kuwa 24-06-2015 saa 09:22
 

uhoraho Abazigame abarabeneza abamurikishe munyongahiwe Aman kukwihangana mwagize

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza