Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Amoko 3 y’inzozi
Amoko 3 y’inzozi

Abantu bose abakijijwe n’abadakijijwe Imana ivugana nabo mu nzozi, ariko Imana ikunda gukoresha amarenga n’ibimenyetso bitandukanye, kuburyo hari benshi badasobanukirwa inzozi barota, bityo kubimenya bigasaba kwifashisha abantu bafite ubunararibonye mu gakiza bazi imvugo y’Imana; hari n’inzozi ziba zijimije cyane kuburyo bisaba abantu bafite impano yo gusobanura inzozi. Inzozi rero zirimo amoko 3:

1. inzozi nk’ubutumwa bw’imana

kimenyetso cya 1 kigaragaza ko inzozi zaturutse ku Mana, nuko zisohora. Icya 2 ntizinyuranya n’ibyanditswe byera bya Bibiliya. Icya 3 akenshi iyo ari iby’Imana ubirota inshuro zirenze imwe, cyangwa ukarota ibindi bifitanye isano (bifite ubusobanuro bumwe), cyangwa Imana ikabikubwira no mu bundi buryo: mu buhanuzi, mu ijambo ry’Imana, n’ahandi, kuko akenshi Imana ivuga inshuro zirenze imwe: ariko si ihame ry’igihe cyose. Gusa aha ni ukwitonda ndetse ugasenga Imana ikaguha ibindi bimenyetso kuko na satani ashobora kuvuga inshuro zirenze imwe, ndetse agatanga n’ibimenyetso bisa n’ibifatika.

2. Inzozi z’abadayimoni

Nkuko Imana isura abantu basinziriye bakarota, niko na satani nawe abasura bakarota inzozi zipfuye. Inzozi z’abadayimoni abantu benshi bakunda guhuriraho: ni ukurota abantu bapfuye, akenshi aba ari abo mu miryango. Birashoboka rwose ko mu nzozi z’ukuri habonekamo ishusho y’umuntu kandi yarapfuye, ariko akenshi kurota abantu bapfuye cyane cyane abo mu miryango aba ari abadayimoni. Hariho n’abarota basambana n’abantu bapfuye, cyangwa bakarota babaniga, n’ibindi byinshi; niyo mpamvu hari abantu baryama ari bazima bugacya barwaye barembye, abandi bagapfa burundu kubera abadayimoni. Ibyo rero bikurwaho no gusenga, gukiranuka no kwegera Imana cyane.

3. inzozi z’imiruho / imikorere y’umubiri

Hariho inzozi zitari iz’Imana zitari n’iz’abadayimoni, ziza gusa kubera imikorere y’umubiri: Urugero nko kubantu b’igitsina gabo: mu gihe cyo kwiroteraho, akenshi umuntu arota arimo gukora imibonano mpuzabitsina cyangwa ibindi bifitanye isano ya hafi nabyo, ninayo mpamvu babyita kwiroteraho: kuko ari igikorwa kigendana no kurota. Ni ukuvuga ngo mu gihe cyo kurota izo nzozi: umubiri wifata nkuri mu gikorwa cy’imibonano mpuzabitsina kugirango ushobore gukora akazi kawo. Impamvu ibitera: umubiri uba witeguye igikorwa cy’imibonano mpuzabitsina, maze ugategereza icyo gikorwa ugaheba, maze ugahitamo gukora muri ubwo buryo bwo kurota. Ikimenyetso kerekana ko izo nzozi ari iz’imiruho, nuko wicura ugasanga wirangirijeho kumubiri ndetse n’aho uryamye, gusa ibyo si ihame ry’igihe cyose. Iyo rero ni imiruho yo kutagira umugore cyangwa kumara igihe mutari kumwe.

Mbifurije kujya murota ibyiza gusa kdi bisohore vuba!

Evangelist Munyeshyaka Jean Paul

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

HATANZWE IBITEKEREZO 1 KURI IY'INKURU

john kuwa 9-01-2016 saa 06:42
 

ubutaha uzajye ushyiramo n’imirongo yo muri bibiriya.

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza