Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Apostle Mutabazi Joseph agiye kumurika igitabo (...)
Apostle Mutabazi Joseph agiye kumurika igitabo gikubiyemo ibanga ryakugira umumiliyoneri

Apostle Mutabazi Joseph ari mu myiteguro yo gushyira ku mugaragaro igitabo cye yise ‘’ Get Rich Righteous’’ cyangwa se ‘’ Nshaka gukiranuka kandi nshaka gukira’’, igitabo avuga ko gikubiyemo ibanga ryaguhindura umumiliyoneri. Mutabazi nk’umwanditsi w’ibitabo atangaza ko yumva afite inyota yo kubwira abakristo uburyo baba abakire kandi bubaha n’Imana.

Avuga kandi ko bidakwiye kubona abakristo ari bo bakomeza kugaragara mu isura y’abakene kandi bakorera Imana ishoborabyose, ngo bakwiye kurwanya icyaha ariko kandi bagakoresha ubwenge butuma nabo baba abakire kandi bataretse no gukiranuka.

Ati ‘’ Dukwiye kurushaho kwinjira mu masezerano ntabwo gakondo yacu ari ugukena, gakondo y’abarokore si ubukene, gakondo y’abubaha Imana si ugusuzurika kuko Imana yavuze ko tuzaba umutwe tutazaba umurizo, yavuze ko tuzaguza amahanga.’’

Apostle Mutabazi Joseph

Mutabazi asanga umuntu wasomye iki gitabo neza ashobora gutunga amamiliyari menshi kuko gikubiyemo amahame yo kubigeraho, kandi agendeye kuri Bibiliya, yemeza ko umuntu ashobora gukira akiri muto aramutse abishatse.

Ati ‘’Umuntu wese uri munsi y’imyaka 30, birashoboka ko yatunga Miliyari y’amadorari abishatse.’’

Apostle Mutabazi Joseph ni umushumba w’itorero Holy of Holy’s (Ahera hahera cyangwa se ahera cyane), akaba n’umwanditsi w’ibitabo aho yibanda cyane ku butumwa bwo gukangurira abakristo kurwanya ubukene nk’uko bashyira imbaraga nyinshi mu kurwanya ibyaha.

Mutabazi amaze kwandika ibitabo bitatu, icya mbere yakise ‘’ Mbese gukiranuka birashoboka wambaye umubiri’’, icya kabiri yakise ‘’Nshaka gukiranuka kandi nshaka gukira’’, icya gatatu ari nacyo yitegura gushyira hanze yacyanditse mu rurimi rw’icyongereza ari cyo yise ‘’ Get Rich Righteous’’.

Iki gitaramo cyo gushyira ku mugaragaro iki gitabo cye cya gatatu kizaba kuri iki cyumweru tariki 20/12/2015, kuva sa kumi (16h00) z’umugoroba, kikazabera kuri Classic Hotel iherereye hafi ya Sonatubes hakurya ya Station ya Essence ya Kicukiro Shell.

Kwinjira muri iki gitaramo ni ugutanga amafaranga mu byiciro bitandukanye bitewe n’igitabo wifuza gutahana mu byavuzwe haruguru. Ni ukuvuga ko uwifuza icya mbere azitwaza 5, 000 frws, icya kabiri 10,000 frws, icya gatatu 30, 000 frws.

Iki gitaramo kandi kizitabirwa n’abaramyi batandukanye barimo na Patient Bizimana, usanzwe uzwi mu ndirimbo zihimbaza Imana.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza