Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Apotre Sosthene yateguye ihuriro ry’urubyiruko (...)
Apotre Sosthene yateguye ihuriro ry’urubyiruko bazamenyeramo ibintu 7 byabahesha amahirwe yo kurongora cyangwa kurongorwa n’ibyayababuza

Umushumba w’itorero Guerison des Ames mu Rwanda Apostle Serukiza Sosthene, yateguye ihuriro ry’urubyiruko yifuza guhurizamo abasore n’inkumi, akabasobanurira amahame 7 yabahesha kurongora no kurongorwa ndetse n’andi mahame atuma babura amahirwe yo kurongorwa cyangwa kurongora.

Izi nyigisho Serukiza azazitangira ho itorero ayoboye rikorera ku Gisozi ( Ahazwi ku izina ry’Agakinjiro) mu nyubako nshya zihari, kuri iki cyumweru tariki 7 Gashyantare 2016, zikazatangira sa cyenda z’amanywa.

Apostle Serukiza Sosthene azigisha urubyiruko uko basubira mu mugambi w’Imana

Apostle Sosthene avuga ko izi nyigisho zigamije kwereka urubyiruko ko isezerano rikomeye ari iribera hagati y’Imana n’umuntu, agasanga iyo umuntu ananiwe kuryubahiriza amaze gukizwa, bimugora no kubahiriza andi masezerano arimo nayo ugirana n’uwo murushingana. Ikindi ngo nuko akenshi abantu bitwara nabi bakiri bato, bakava mu mugambi w’Imana, bakaba bakeneye kongera gusobanukirwa n’icyo bakora kugira ngo babe mu murongo Imana ibashakamo.

Ati ‘’ Nagize icyifuzo cyo gutanga umusanzu wanjye, nkigisha urubyiruko kuko ni rwo torero ry’ejo hazaza.’’ Akomeza avuga ko iyo witegereje urubyiruko rwo muri iyi minsi n’uburyo rwihuta mu iterambere, hakenewe izindi mbaraga z’Imana kuko imiryango yonyine itagishoboye guha uburere abakiri bato.

Apostle Serukiza Sosthene

Iyi akaba ari yo mpamvu Apostle yifuje guhuza urubyiruko ruvuye mu matorero atandukanye, akarusobanurira ibintu avuga ko ari 7 byatuma umuntu agira amahirwe yo kurongora cyangwa kurongorwa, avuga kandi ko azanasobanurira abazitabira iri huriro ibindi bintu bishobora kukwicira amahirwe yo kubaka urugo.

Serukiza yavuze ko ajya gutangira gukorana bene ibi biganiro n’urubyiruko, yabihereye i Burundi kandi ko byatanze umusaruro ufatika, cyane ko ngo hari igihe abantu baba barishe amahirwe yabo mbere kubera imyitwarire bagize, bakaba baba bakeneye izindi mbaraga z’Imana zibabohora bakabasha gusubira mu mugambi w’Imana.

Apostle avuga ko yifuza ko iri huriro ryajye riba incuro 3 mu mwaka mu rwego rwo gufasha urubyiruko kubaka ejo harwo hazaza.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza