Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Arahigwa bukware nyuma yo guha ku gahato abayoboke (...)
Arahigwa bukware nyuma yo guha ku gahato abayoboke b’itorero rye inzoka bakazirya ari nzima!

Yesu arabasubiza ati “Mwirinde hatagira umuntu ubayobya, kuko benshi bazaza biyita izina ryanjye bati ‘Ni jye Kristo’, bazayobya benshi.”Matayo 24:4

Mu bihe bishize ku isi hose havuzwe inkuru y’umushumba w’Itorero ryitwa End Times Disciples Ministries, bwana Penuel Mnguni mu gihe yahatiraga abayoboke b’iryo torero kurya inzoka ari nzima ndetse anabategeka kuyinywesha peteroli.

Iki gikorwa kitavuzweho rumwe n’abantu batandukanye, cyabereye muri Afrika y’Epfo, aho n’ubundi iryo torero rya penuel Mnguni rikorera.

Pasitori Penuel Mnguni uyobora itorero End Times Disciples Ministries, waje guhabwa akazina ka Pasiteri w’inzoka yitiriwe kubera icyo gikorwa yakoze, ubu yaba ari gushakishwa na komisiyo ishinzwe umuco, ururimi n’uburenganzira bw’imyemerere muri cyo gihugu.

Iyi komisiyo igendeye ku mashusho yatambutse igihe bwana Mnguni yakoraga icyo gikorwa ari kumwe na Daniel Monsuoe uyobora itorero Rabboni Centre Ministries, iyo komisiyo yahise ifata icyo gikorwa cy’abo bagabo nkokubangamira ukwizera kwa rubanda.

Pasitori w’Itorero End Times Disciples Ministries, Penuel Mnguni atamika inzoka umuyoboke w’iryo torero

Iyi komisiyo yahise itangiza iperereza kuri uy’umuyobozi wa End Times Disciples Ministries, baranamuhamagaza ngo yitabe agezweho ibyo akurikiranyweho ariko kugeza n’ubu ntawuzi irengero rye kuko ngo bigoye kumubona bitewe nuko nta hantu nyaho agira abarizwa.

Nkuko tubikesha Christian Today, Thoko Mkhwanazi-Xaluva umuyobozi w’iyo komisiyo, yavuze ko bagerageje gusaba abantu baturiye kariya gace Penuel Mnguni yakoreyemo kiriya gikorwa ko bafasha iyo komisiyo kumenya aho ari. Uyu muyobozi kandi yavuze ko byatinda cyangwa bigatebuka uyu mugabo agomba gufatwa akisobanura kubyo aregwa.

Nubwo iyo komisiyo ikomeje gushakisha ku buryo bukomeye uwo mugabo, muri Afrika y’Epfo hari abantu babarirwa mu majana batayishyigikiye ahubwo basaba ko iyo komisiyo yabarekera umushumba wabo.

Pasitori Mnguni, bijya gutangira yari yashyize ifoto ku rubuga rwa interineti rw’itorero rye, ifoto yerekanaga ukuntu atamika abantu inzoka, handitseho ngo” abafite kwizera gucye barya imboga gusa ariko abafite ukwizera gukomeye barya ibintu byose.”

Pasitori Mnguni Penuel na mugenzi we Daniel Monsuoe, mu kwezi kwa munani habaye imyigaragambyo yabantu benshi bari batishimiye imikorere yabo bashumba maze birangira insengero zabo bazishenye ndetse barafatwa ariko baza kurekurwa rubanda bizeye ko bahindutse batungurwa no kubona barakomeje ibikorwa nk’ibyo bitavugwaho rumwe n’umubare munini w’abantu b’ingeri zitandukanye.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza