Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Atura ubuzima, ntukature urupfu!
Atura ubuzima, ntukature urupfu!

Bibiliya iravuga ngo “kugira ngo Satani atagira icyo adutsindisha kuko tutayobewe imigambi ye” 2 Abakorinto 2:11. Nubwo ibitero bya Satani bitoroshye ariko dukwiye kwambara intwaro zose z’Imana zikadukingira umubisha , tukabaho turamya Imana ariko twiteguye kurwana na Satani.

Bamwe bashobora kutabyumva gutyo ariko turi mu ntambara, niyo mpamvu intumwa Pawulo yavuze ngo turwane intambara nziza. Ururimi nirwo rwica kandi ni rwo rukiza.

Dukwiye kwitonda mu magambo tuvuga kuko ibyo tuvuga cyangwa twatura ku buzima bwacu bigira uruhare mu bitubaho, bivuga ko ururimi rwacu rurema.

Hari umuntu wigeze kuvuga ko umuntu apfa iyo avuze ngo ndapfuye kuko ari bwo umutima we umwakiriza urupfu, kuko iyo umuntu akiyumvamo ibyiringro byokongera kubaho byibuze yaba agifite amahirwe y’ubuzima.

Guta ibyiringirokugeza aho ubyatura ni ugua satani urwaho rukomeye kuko uba umwumvisha ko ntacyo Imana igikoze cyangwa se yananiwe byarangiye.

Satani aturasa ho imyambi myinshi bihagije , ntidukwiye kwemera ko hari n’ibitero bituzaho tubyikururiye bitewe no kwiyaturaho urupfu.

Umugabo witwa Tony Nolan “ kubabazwa ni wo mubavu w’abizera” bivugako imyambi Satani aturasaho, iba ikwiye gutuma dukomera maze abaza badusanga aho kwakira inkuru z’urucantege ahubwo bagasubizwamo imbaraga kuko twababwiye ko kabone n’ubwo turi mu makuba tutari abo gupfa ahubwo turi abarame cyane ko turi muri Kristo Yesu.

Satani azakugabaho ibitero aciye mu bantu, bazakuvuga banenge ibyo ukora kabone n’ubwo waba uri mu nzira itunganye, ntuzabatureho urupfu uzabatureho kubaho nk’uko Yesu yavuze ngo Data ubababarire kuko batazi icyo bakora.

Yesu ni ubuzima , niba umufite atura ubuzima kuri wowe, kandi unature ubuzima ku bagukikije, ururimi rwawe ntirukature urupfu kandi Yesu yararatsinze. Mu kazi kawe, mu muryango wawe, mu itorero ryawe, hari ibyo Satani ashaka kwica , wimutiza umurindi ahubwo mutsindishe ijambo. Wature ubuzima.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza