Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Audio » Ijambo umuntu w’Imana akwiye kwatura igihe bikomeye.
Ijambo umuntu w’Imana akwiye kwatura igihe bikomeye.

Hari igihe umuntu agera mu bihe bikomeye akumva ko byacitse ndetse n’Imana itakimwitayeho, ariko se umuntu yabigenza gute kugira ngo adateshuka akava ku mana igihe ageze mu bihe nk’ibyo?

Umukozi w’Imana muri ubwo butumwa bw’amajwi, aragaragaza amagambo umwizera nyawe akwiriye kwatura igihe yumva ko byakomeye.

Yagize ati” biratangaje kumva umuntu ukorera Imana avuga ngo nakubiswe! Ese wowe ukorera Imana uvuze gutyo ubwo abatazi Imana bavuga iki?” yakomeje agaragaza ko Imana ariyo buhungiro umukiranutsi ahungiramo agakomera, mu yandi magambo kugira ngo udacika intege ugomba kwemera guhungira mu Mana igihe cyose kuko nuba mu Mana aribwo uzabasha kugira ibyiringiro bihamye.

Ijambo asaba umuntu wese ko yazirikana turisanga muri zaburi ya 28:8, haravuga ngo “Uwiteka ni imbaraga z’abantu be, Kandi ni igihome uwo yasīze ahungiramo agakira.Kiza ubwoko bwawe uhe umwandu wawe umugisha, Kandi ubaragire ujye ubaramira iteka ryose.”

Uwizera Imana wese agomba kwatura ko Imana ariyo buhungiro bwe akiriramo ibimugoye byose kandi agahora yatura amagambo y’ubutsinzi, uyu mukozi w’Imana avuga ko ufite ibyo byiringiro ko Uwiteka ariwe mbaraga ze, Imana izakomeza kumuramira ibihe byose kandi ntazakorwa n’Isoni. Asoza avuga ko umuntu asabwa kubaha Imana no gukora ibyo gukiranuka ibindi wabonaga ko biguteye ubwoba ikabikora neza.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza