Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Audio » Intambwe 3 zagufasha gutsinda umwuka wo gushidikanya
Intambwe 3 zagufasha gutsinda umwuka wo gushidikanya

Nibuka umunsi umwe hari mu gitondo, narimo ntunganya igitanda, numva neza Imana ivuganye nanjye ko ngomba kwigisha abantu ijambo ry’Imana ku isi hose.

Icyo gihe nari umugore wibera mu rugo, ntabwo numvaga ko muri jye havamo umurimo wagutse nk’uwo mbona ubu. Ariko Imana yari ifite umugambi pe! kandi maze imyaka 35 nywugenderamo, nize kugendera mu kwizera Imana kandi yagiye ikora ibyo yari yaravuze ko izakora. Ibyo ntabwo bwakeye ngo nsange byabaye, byafashe umwanya, imbaraga no kumaramaza mu myanzuro, sindambirwe ibintu naho naca mu bikomeye.

Gusa ndababwira ko bishoboka cyane kuba mu mugambi w’Imana ku buzima bwawe uramutse ugize intego yo kubiharanira. Ukavuga uti ‘’ Ngiye kuba mu mugambi, nishimire urugendo rwanjye, kandi mfite ibyo Yesu yapfiriye kugira ngo ampe.’’

1. Ukwiye kuzamura intekerezo zawe mu kwizera

Gushidikanya no kutizera ni ibibazo abantu baba bifuza kugira ukwizera guhamye mu Mana bakunze guhura nabyo.

Ariko niba hariho umuntu muri mwe ubuze ubwenge, abusabe Imana iha abantu bose itimana, itishāma kandi azabuhabwa. Ariko rero asabe yizeye ari nta cyo ashidikanya, kuko ushidikanya ameze nk’umuraba wo mu nyanja, ujyanwa n’umuyaga ushushubikanywa. Umeze atyo ye kwibwira ko azagira icyo ahabwa n’Umwami Imana, kuko umuntu w’imitima ibiri anāmūka mu nzira ze zose. Yakobo 1:5-8

Imana ikorera mu buzima bwacu binyuze mu kwizera, hatarimo gushidikanya. Ni byiza ko dusobanukirwa ibi kandi tukabyumva neza kugira ngo tubeho Imana ikora mu buzima bwacu. Igihe Yesu yari mu murimo akiri hano ku isi, yageze iwabo i Nazareti ntiyahakora byinshi kuko batamwizeye. Bibiliya igira iti ‘’Aho Yesu ntiyakorerayo ibitangaza byinshi abitewe n’uko batamwizeye.’’ Matayo 13:58 Inkuru nziza ni uko nitubasha kwizera uko bikwiye, bizadufasha guha Yesu ikaze mu buzima bwacu agakora ibintu bikomeye.

2. Dukwiye kwigira kuri Sogokuruza mu kwizera

Aburahamu uwo yizeraga yiringiye ibitakwiringirwa, ngo abe sekuruza w’amahanga menshi nk’uko byavuzwe ngo “Urubyaro rwawe ni ko ruzangana.” Kandi nubwo abonye umubiri we umaze gusa n’upfuye kuko yari amaze imyaka nk’ijana avutse, akabona na Sara yaracuze, kwizera kwe ntikuragacogora, ahubwo abonye isezerano ry’Imana ntiyashidikanishwa no kutizera, ahubwo akomezwa cyane no kwizera ahimbaza Imana, amenya neza yuko ibyo yasezeranije ibasha no kubisohoza. Abaroma 4:18-21

3. Gerageza kubishyira mu bikorwa

Imwe mu nzira zoroshye yo kubishobora ni ukuvuga ineza y’Imana n’imirimo yagukoreye, atari uguhora usubiramo ibibazo byawe gusa. Ukwiye kwaguka mu kwizera, ibyo udashoboye ntibikagutere gutakariza Imana ikizere, ahubwo ujye ukora ibyo ushoboye, ibisigaye ubiharire Imana.

Ikindi ukwiye guha ijambo ry’Imana ukaritekerezaho. Hari ibyanditswe byinshi byafasha ubuzima bwawe.

Uyu munsi ndashaka kugutera umwete wo kwizera ko Imana igukunda. Komera ushikame mu kwizera, umwanya ku mwanya Imana izajya ikumenyesha icyo ukwiye gukora. Ibyiringiro byawe bibe muri yo ko ibasha gukora ibyiza mu buzima bwawe kandi ubitegereze, kuko iyo Imana iri mu ruhande rwawe, ibintu byose birashoboka. Imana iguhe umugisha. Amen.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

HATANZWE IBITEKEREZO 2 KURI IY'INKURU

Nshimiyimana janvier kuwa 15-01-2016 saa 05:24
 

Nshimye Imana mu mutima kubw’iyi nyigisho. Bitumye ndushaho kwongera ibyiringiro mumutima wanjye. Nshingiye ku mirimo n’ibitangaza Imana yagiye inkorera uko ibihe biha ibindi. ndushijeho kumenya neza ko kandi aho kwizera guke kuri uwiteka nawe ahakora imirimo mike. Imana idufashe itwongerere kwizera

Nshimiyimana janvier kuwa 15-01-2016 saa 05:24
 

Nshimye Imana mu mutima kubw’iyi nyigisho. Bitumye ndushaho kwongera ibyiringiro mumutima wanjye. Nshingiye ku mirimo n’ibitangaza Imana yagiye inkorera uko ibihe biha ibindi. ndushijeho kumenya neza ko kandi aho kwizera guke kuri uwiteka nawe ahakora imirimo mike. Imana idufashe itwongerere kwizera

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza