Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Audio » “Umurimo wo kuririmba ni uw’agaciro” Simon KABERA
“Umurimo wo kuririmba ni uw’agaciro” Simon KABERA

Umuhanzi mu ndirimbo zihimbaza Imana Simon Kabera yagaragaje ibanga riba mu kuririmba, anavuga ko abahanzi cyangwa abaririmbyi mu itorero bafite uruhare rukomeye mu ivugabutumwa.

Mu kiganiro kihariye UBUGINGO.com yagiranye na Simon , yavuze ko kuri we uruhare rw’umuhanzi yarushyira mu rwego rw’abahanuzi n’ubwo ngo atari ko muri Bibiliya bivugitse . Impamvu ashingiraho avuga ibi ikaba ari uko ngo abaririmbyi cyangwa abaramyi ari abantu Imana ishobora guhishurira amagambo y’ubwiru bwayo, noneho, agahinduka umunezero w’abantu mu buryo butandukanye.

Yakomeje avuga ko umuhanzi aririmba indirimbo ye akagira ngo ni iye, ariko nyuma y’uko abantu bayumvise ukaba wahura n’ukubwira ati ‘iyi ndirimbo yarambohoye.’ Kabera akaba agira ati: “ni ukuvuga ngo ni ijwi ry’Imana inyuze muri wowe kugira ngo rigere kuri uwo muntu.”

Tugendeye kuri ibi, abahanzi b’ubu baririmba indirimbo zihimbaza Imana (gospel) barasabwa kuba imbere y’Imana cyane kugira ngo ibahishurire amagambo meza abohora, asana cyangwa yubaka imitima y’abazayumva mu gihe yitegura gukora indirimbo cyane ko nk’uko nawe abyivugira bene izi ndirimbo ‘zifasha abantu kubohoka mu mitima yabo’ bitewe n’amagambo yaba azikubiyemo, amagambo abatari bacye mu bakristo bakunze kuvuga ko arimo amavuta y’Imana.

Kuririmba ngo ni uburyo bukingura cyangwa bubohora dore ko ngo n’iyo usomye Bibiliya usanga hari n’abahanzi bajyaga guhanura ari uko umuririmbyi yabanje kuririmba. “Umurimo wo kuririmba ni uw’agaciro.”

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza