Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Audio » Uri umunyembaraga mu maso y’Imana!
Uri umunyembaraga mu maso y’Imana!

Marayika w’Uwiteka aramubonekera aramubwira ati “Uwiteka ari kumwe nawe wa munyambaraga we, ugira n’ubutwari.” Abacamanza 6:12

Igihe Malayika ahamagara Gidiyoni yamwise umunyambaraga kandi w’intwari , aratangara kubera ahantu yari yibereye yumva ko Imana itamugirira icyizere kingana gutyo. Gidiyoni yatangajwe n’ibibaye atangira kwibaza icyo azakirisha Abisirayeli.

Ikindi yakurikijeho yatangiye gutanga imyirondoro kandi uwamuhamagaye ntayo yamubajije cyane ko yari amuzi kuko Imana iratuzi twese uko tumeze n’uko tubayeho mu buzima bwacu bawa buri munsi.

Hari igihe Imana ikugeraho ugatangira kuyiha amakuru yawe n’ay’umuryango nkaho utekereza ko yayobye. Ariko Imana ntiyibeshya imenya byose kandi ntabwo yakuyobeyeho.

Gidiyoni yatangiye kuvuga amazina ya se ukuntu ari umuryango w’aboroheje ndetse nawe ubwe akaba ari umuhererezi mbese yitanzeho amakuru agaragaza ko ashaka kwerekana ko atari we Imana yashakaga gutuma. Ariko burya ni wowe Imana ishaka gukoresha ntabwo yakwibeshyeho kukuzaho ibifitemo umugambi muremure cyane.

Nk’uko iyo umukoresha akugiriye icyizere akaguha akazi aguha ibyo ukeneye kugira ngo wuzuze inshingano niko n’Imana iyo iguhamagaye iguha ibyo uzakenera kugira ngo wuzuze inshingano iguhaye kandi yiyemeza kubana nawe mu bihe byose upfa kuba wahamagawe nayo.

Mu ntege nke zawe niba Imana ikugiriye icyizere ikaguha umurimo wo kuyikorera ni byiza kuyituriza ukemera gukoreshwa nayo kuko impamvu zose iba yazirebyeho kare cyane ko Imana itareba nk’abantu.

Iyo Imana iza kuba ireba nk’abantu ntiyari gutoranya Dawidi ngo imwimikire kuba umwami wa Isirayeli mu gihe hari bakuru be bamuruta ndetse no mu bigango. Ariko Imana yirengagije ibi byose ihamagara umuntu abantu batatekerezaga imuha ubwami. Hari aho byageze n’umuhanuzi Samweli ndetse na se wa Dawidi Yesaya bumva ko atari Dawidi ukwiye kwimikwa kubera amateka, ubuzima, imyaka n’ibindi bigaragara ariko Imana iberekako itareba nk’abo.

Imana ishobora kuguhamagarira kuyikorera ukumva hari abandi yagombye guhamagara, bakuruta bagutanze mu itorero ariko wibuke ko yaguhamagaye ibareba kuko ni wowe ishaka gukoresha mu gihe cyawe.

Iyo usomye ijambo ry’Imana muri Bibiliya ubona ko abantu bose Imana yagiye ihamagara ikabakoresha buri wese yari afite aho ananirirwa. Ni ukuvuga ngo uramutse ufashe umwanya wo kubarebaho bose wasanga ntawabuze kugaragaza intege nke ariko Imana yarabakoresheje kandi kugeza ubu bitwa intwari n’iyo dusomye inkuru zabo ziratwubaka.

Tuzirikane ko ikitugira intwari mu gihe cyacu ntabwo ari impano dufite dukoresha cyangwa uburyo tuzwi cyane ahubwo ni uko Imana yemera kugendana natwe ikatuyobora muri byose.

Imana iri kumwe n’umuntu wese kandi nuyemerera iragukoresha uce bugufi wemerere ubushake bwayo kuko nimubana uzahora unesha.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza