Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » “Aya ni amahirwe mbonye yo kumenya Imana” Sarah (...)
“Aya ni amahirwe mbonye yo kumenya Imana” Sarah Keefer

Amahirwe ashobora kuza rimwe cyangwa akaza kenshi mubuzima. Ariko mu buzima bwa gikristo bijya bikunda kuba byiza, iyo amahirwe ubonye uyabyaje umusaruro, niba ari uguhinduka, ugahinduka ukava mubyaha ubudasubira inyuma. Ibi turabishingira kubuhamya bwa Sarah Keefer, wabanje kujya yigiramo gushidikanya gukabije, ariko akaza kugera igihe yumva ko amahirwe abonye akwiye kuyabyaza umusaruro , akiyegurira Imana, akagira ubuzima buhindutse rwose.

Ubu hamya bwa Sarah Keefer, ni ubuhamya we yitangira ubwe. Inkuru y’urugendo rwe iranejeje kuyumva, kuko hari benshi babayeho bene ubwo buzima. Reka tuyikurikire mumagambo ye bwite nkuko yabitangarije cru.org.

Nakuriye mu muryango aho tutajyaga gusenga, habe no kuvuga Imana.

Twajyaga tugira iteraniro ry’abakristo bakina imikino yo gusiganwa ku ishuri ryisumbuye nigagaho, abantu bagakunda kuntumira ngo tujyane, nkumva ariko bimbangamiye. Nkibaza nti, ese ubu baramutse bansabye gusenga n’ijwi rirenga cyangwa kugira icyo ngaragaza muri bibiliya? Nabyifata mo gute!

Nafashe umwanzuro wo kutazasubirayo, ariko ubwo nari ngeze muri kaminuza ya Michigan ngiye gukina umukino wa volleyball, nibwiragako haramutse hari itsinda rimeze nk’iryaho nigaga mu mashuri yisumbuye, nari kurijyamo.

Ibyumweru bike mu gihembwe cya mbere uwo twakinanaga yantumiye nama y’abakina imikino yo gusiganwa mubikorwa nuko ndatekereza nti, aya niyo mahirwe yanjye yo kumenya Imana.Ntabwo nari nzi icyari kintegereje.

Nahasanze abantu batandukanye nabo ntigeze mpura nabo kuri kaminuza. Bari abanyakuri, kandi ibyo byarankuruye pe. Nakomeje kujya nsubirayo. Bruce (Umwe mubayobora abakina imikino yo gusiganwa mu bikorwa) yavuzeko dukwiriye kuba hamwe kuri kaminuza igihe kinini. Yavuze ku mategeko ane y’umwuka, kandi ni ubwa mbere nari numvise inkuru nziza.

Nahoraga nibwira ko kuba umukristo bisobanura gukurikira amabwiriza menshi cyane, kandi naramuka nkoze ibyiza byinshi bihagije ko nazazamurwa nkaba najya mu ijuru. Uwo munsi nize icyo Kristo yankoreye.

Ndibuka neza ko nagarutse ku mategeko ane y’umwuka nuko ndibwira nti,”Abantu ibi ntibabizi. Dukeneye kubibwira abantu.”

Iryo joro nagiye aho nararaga, ndagenzura, nuko mbitekerezaho igihe kinini. Mfata umwanzuro w’icyo nashakaga mu buzima, nuko ndasenga nsaba Kristo kuza mu bugingo bwanjye.

Mbere y’uko mba umukristo byasaga naho nari ndi mu kaga. Nashoboraga gukomeza kubibona, ariko sinari nzi uko byazaga kuba bisobanutse ndi kumwe na Kristo. Byari bimeze nko kwikingira ingabo y’umutamenwa, maze kwakira agakiza. Amaso yanjye yari afungukiye ikerekezo gishya cy’ubuzima.

Bruce yaje kuyobora umugabo wanjye, Colby, kuri nyagasani, ubu twese dukorera abakina imikino yo gusiganwa mubikorwa I Michigan.

Ubwo nari nje I Michigan, numvaga nje ku ishuri kuvura hamwe no gufasha abantu. Nyuma naje kuba umukristo, ni nkaho Imana yashatse kuvuga iti,”Wafasha abantu mubundi buryo. Ntukwiye gufasha abantu biciye mu buganga.”

Abakina imikino yo gusiganwa mu bikorwa, ni itsinda rinyotewe kuvuga ubutumwa mu makipe, muri buri siporo, muri buri gihugu, bifashishije amahuriro y’imikino kugirango buri wese abashe kumenya uwizera Yesu muri bo.

Source: www.cru.org

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza