Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Ba umwizerwa no mu tuntu duto
Ba umwizerwa no mu tuntu duto

“…Bya byana by’ingunzu byonona inzabibu…” Indirimbo ya Salomo 2:15

Utuntu duto tugaragara nkaho nta kamaro dufite, dushobora kwangiza umubano ufitanye n’Imana.

Ni ingo zingahe zisenyuka kubera ko abashakanye batahaye agaciro utuntu duto? Ni bangahe basezererwa mu irushanwa kubera ko bakoze udukosa duto? Ni bangahe birukanwa mu kizami kubera utuntu duto?

Rimwe na rimwe hari ighe umukristu yigaragaza nk’ubanye neza n’Imana, nyamara hari utuntu tumwe na tumwe yanze gucikaho.

Niba twizera intsinzi, dugomba kwitandukanya na turya tuntu duto tutari mu bushake bw’Imana.

Nidukiranuka no ku tuntu duto, Imana izadushoboza no ku binini. Tuzakura mu kwizera no kumvira Imana, bityo tugere no ku nshingano zikomeye.

“Shebuja aramubwira ati ‘Nuko nuko mugaragu mwiza ukiranuka, wakiranutse mu bike, nzakwegurira byinshi, injira mu munezero wa shobuja.” Matayo 25:21.

Genzura neza utuntu duto duto tukubuza gukiranukira Imana: twaba uburakari, imico, akantu kose gatuma usuzugura Imana. Twose twiyambure, urebe ukuntu impinduka zikugeraho mu buzima bwawe.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

HATANZWE IBITEKEREZO 1 KURI IY'INKURU

KARENZO Larson kuwa 13-03-2015 saa 13:57
 

abantu twari dukwiye kwisuzuma tukibuka ko dukwiriye gukora uko Imana igomba, ntitwicire inzira ariko tureke Imana yacu abe ari yo ituyobora,esu nudufashe tugukorere ata gasembwa dufise, amen!

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza