Ibiheruka Uko amagambo 7 Yesu yavugiye ku musaraba akurikirana n’amasomo akubiyemo  |  Inyungu zo gutitiriza Imana  |  Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  | 
Home page » MENYA N’IBI » Babinyujije mu giterane bagiye kwigisha abantu kuvuga (...)
Babinyujije mu giterane bagiye kwigisha abantu kuvuga ubutumwa binyuze mu bikorwa

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 19 Kanama haratangira igiterane cy’iminsi itatu cyateguwe n’umuryango w’ivugabutumwa USEI Ministries; kizarangwamo ibikorwa byo gufasha abatishoboye mu buryo butandukanye, harimo gutangirwa ubwisungane mu kwivuza ndetse no guhabwa ibiribwa. Iki gikorwa kikazabera Kimironko, ku rusengero rwa Four Square.

Iki giterane kizamara iminsi itatu. Ku munsi wa mbere; kuwa gatanu tariki ya 19 Kanama 2016, hazabanza igikorwa cyo gufasha abatishoboye, hishyurwa ubwisungane mu kwivuza ndetse banahabwe ibiribwa, nyuma babwirizwe ubutumwa bwiza.

Iki giterane gifite intego igira iti:“Uruhare rw’imiryango y’ivugabutumwa mu iterambere.” Nkuko Bwana Wilson Gafurama umuyobozi wa USEI Ministries yabitangarije Ubugingo.com.

Gukora ivugabutumwa ry’ibikorwa ni intego ya USEI Ministries, dore ko buri kwezi uyu muryango ukora ibiterane mu mirenge itandukanye y’igihugu. Muri ibi biterane batanga amatungo n’ubwisungane mu kwivuza ku baturage bakennye kurusha abandi.

Yagize ati:“Gahunda z’ibiterane byo gufasha si ubwa mbere tubikoze, kuko twabikoze mu karere ka Musanze tukishyurira abaturage Mituwele, tukabaha n’ibiryo ndetse n’amatungo magufi, tunaremera abarokotse Jenoside bo mu karere ka Ngoma kandi ari nako tubabwiriza ubutumwa bwiza, ibi rero dushaka ko n’iyindi miryango y’ivugabutumwa ibikora kuko bitanga umusaruro.”

Gusa kuri iyi nshuro iki giterane kizaba kirimo ibikorwa byinshi bitandukanye, birimo no kwizihiza isabukuru y’imyaka 15 umuryango USEI Ministries umaze utangiye ibikorwa byawo.

Iki giterane kivanze n’ibirori byo kwizihiza isabukuru USEI Ministries izaba iri kumwe na Alarm Ministries, Gisubizo Ministries, Healing Ministries ndetse kandi kizabahuza n’ayandi mashami ya USEI Ministries atandukanye hari izava muri Leta zunze ubumwe za Amerika ndetse n’izava i Nairobi mu gihugu cya Kenya.

Hazagaragara kandi n’abavugabutumwa basize amavuta nka Bishop Dr. Fidèle Masengo, Pasiteri Ngendahayo Maseruka uzava muri Leta zunze ubumwe za Amerika ndetse na Pasiteri Masomo.

USEI Ministries ni umuryango w’ivugabutumwa ariko wamenyekanye cyane mu kuririmba. Zimwe mu ndirimbo zabo aka ari Kumugaragaro, Mukibuga, AFRICA, Abantu, n’izindi zitandukanye zagiye zikora ku mitima ya benshi.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

HATANZWE IBITEKEREZO 1 KURI IY'INKURU

Nasasira Modern kuwa 3-02-2017 saa 12:14
 

That Was Good Idea. Praise Lord

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza