Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Bakomeje kwizera Umwami Yesu Kristo nyuma y’igitero (...)
Bakomeje kwizera Umwami Yesu Kristo nyuma y’igitero cyahitanye abagera ku 148

Kuwa 10 Mata 2015, muri Kenya nibwo habaye igitero kibabaje cyahitanye ubuzima bw’abantu bagera 148, muri kaminuza ya Garissa iherereye mu gace ka Wanugu, I Gatundu ni uduce duturanye n’umujyi wa Nairobi. Ni igitero cyakozwe n’abantu bitwaje imbunda babarizwa mu mutwe w’iterabwoba wa Al-shabab ufite inkomoko mu gihugu cya Somaliya.

Mu mpera z’icyumweru gishize habaye umunsi mpuzamahanga w’amasengesho aho abakirisitu bafashe umwanya wo gusabira ababarenganya nkuko ijambo ry’Imana ribivuga” Ariko jyeweho ndababwira nti ‘Mukunde abanzi banyu, musabire ababarenganya.” Matayo 5:44

Mu muhango wo gushyingura umwe mubaguye muri icyo gitero, Angela Nyokabi wigaga muri kaminuza yagabweho icyo gitero, abitabiriye uwo muhango nubwo bari bashavujwe no kubura bagenzi babo, bafashe umwanya wo gusengera ababarenganya dore ko bivugwa ko icyo gitero cyari cyibasiye abafite imyizerere ya gikristo. Nubwo ibyo byabaye, bavuga ko bakomeje kwizera umwami Yesu kandi ntacyababuza kubana n’abagenzi babo neza badahuje imyizerere.

Abakristo hirya no hino ku isi kuri uriya munsi mpuzamahanga w’amasengesho wabaye ku cyumweru, baranzwe no gusangira ubuhamya butandukanye bagendeye uko bafashwe n’uko babayeho hiryo no hino ari nako basengera aba batoteza babaziza imyizerere yabo.

Umuryango Open Doors mu ijwi ry’uwuhagarariye David Curry, yavuze ko itotezwa kuba Kristo rikomeje kwiyongera ku kigero kiri hejuru muri uyu mwaka. Uyu muyobozi avuga ko byatewe cyane no kwiyongera kw’imitwe ivuga ko irwanira kuyoboresha amatwara akazi y’idini ya Isilamu ndetse n’indi mitwe y’iterabwoba ikomeje guteza umutekano mucye hirya no hino ku isi. Iyi mitwe yiganje cyane mu bihugu bya Iraki, Siriya na Nigeria ndetse ni kandamizwa ry’abakristo mu gihugu cya Koreya ya majyaruguru. Aho niho harushaho kuzamura imibare y’ihohoterwa rishingiye ku myemerere nubwo nahandi mutundi duce dutandukanye tw’isi hakomeje kugaragara icyo kibazo.

Nubwo ibikorwa by’itoteza rishingiye ku myizerere bikomeje kwiyongera, ntawe bikwiye gutera umutima wo kumva ashaka kuva ku Mwami Yesu ahubwo mukomere kandi mugire umwete wo gusengera ababarenganya.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza