Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » ‘‘Bakristo mugomba gukunda aba Isilamu nubwo bamwe (...)
‘‘Bakristo mugomba gukunda aba Isilamu nubwo bamwe bashaka uko babica’’ Umwanditsi w’ibitabo Nabeel Qureshi

Umwanditsi w’ibitabo Nabeel Qureshi akaba akunze no kugaragara mu biganiro mpuzamahanga, wananditse igitabo cyakunzwe cyane aho yavugaga ati ‘’Mu gihe nashakaga Allah nahuye na Yesu,’’ mu gitabo cye gishya yasabye abakristo gukunda aba Isilamu nubwo bahora bashaka kubica.

Ibi abivuze nyuma y’aho hamenyekaniye urupfu rw’uwitwa Asad Shah wishwe azira kugaragariza urukundo abakristo na Salah Farah wishwe azira gukingira ikibaba abakristo mu bitero by’intagondwa z’Aba Isilamu mu cyo bita intambara ntagatifu. Avuga ko ibi bihamagarira buri mukristo kureka urwango rwose yagirira bene aba bantu ahubwo imitima yabo ikuzuramo urukundo.

Nabeel Qureshi avuga ko igisubizo kuri izi ntambara z’aba Isilamu ari ukubakunda, ati ‘’abakristo bashobora gukomeza gukunda aba Isilamu nubwo bamwe muri bo bagerageza kubamaraho.’’

Mu gitabo cye giheruka yise « Answering Jihad: A Better Way Forward » asobanura neza Isilamu n’abayoboke bayo. Ati ‘’ iki ni igitabo kigenewe umuntu wese. Ni ukuvuga uwumvise bavuga Isilamu mu itangazamakuru cyangwa undi wumvise induru hagati y’abanyapolitiki basaba ko aba Isalamu bahezwa mu bihugu byabo kimwe n’abandi baba bavuga ko ibiba byose ntaho bihuriye n’idini ya Isilamu. Ibi byose turabyumva birimo urujijo rwinshi n’umucyo udahagije.’’

Kuri Nabeel ngo asanga iki kibazo abantu muri rusange n’abanyapolitiki batacyumva neza kuko batakirebera mu isura yacyo muri rusange ahubwo bakirebera mu bice runaka byacyo.

Kuri ubu hirya no hino ku isi haravugwa itotezwa rikataje rikorerwa abakristo cyane mu bihugu byiganjemo abayoboke b’idini ya Isilamu. Ibi bikaba bituma umwuka urushaho kuba mubi hagati y’abakristo n’aba Isilamu.

www.InfoChretienne.com

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza