Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Bamwe mu bagore b’abakristu bagize uruhare rukomeye mu (...)
Bamwe mu bagore b’abakristu bagize uruhare rukomeye mu guhindura isi muri iki kinyejana

Iyo usomye Bibiliya, usanga umubare munini w’abantu bagiye basiga amateka akomeye ari ab’igitsina gabo. Yewe n’ibitabo byinshi muri Bibiliya byanditswe n’abagabo, icyakora ibi bifitanye isano na none n’uko umuco w’abayuda wari umeze, kuko no mugihe cya Yesu, hari aho yabaga ari kumwe n’abantu hakabarwa ab’igistina gabo gusa nabo bakuze.

Bibiliya igaragaza abagore nka Debora, Rusi, Esiteri, Rahabu, Mariya, Dorukasi n’abandi batari benshi Bibiliya igaragaza mu bikorwa bitandukanye Imana yagiye ikoresha mu bintu bitandukanye kugira ngo isohoze imigambi yayo.

Urubuga rwa Gikristo InfoChretienne.com rwagerageje kugaragaza bamwe mu bantu b’igitsinagore batanze umusanzu wabo mu kuzana impinduka zikomeye mu isi muri iki kinyejana.

InfoChretienne ivugamo nka Joyce Meyer, umuvugabutumwa mpuzamahanga w’imyaka 72, ukomoka muri Leta zunze Ubumwe za Amerika. Uyu mugore azwiho gukorana umwete no gufasha benshi, akunze kugaragara mu biganiro bitandukaye.

Joyce Meyer

Joyce Meyer yanditse ibitabo 100 byahinduwe mu ndimi zisaga 110. Uyu mugire wahuye n’ibikomere by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina akiri muto, bikamukururira mu mujinya n’urwango, amaze guhindurwa n’imbaraga zo muri Kristo Yesu, ubuhamya bwe bwakoze benshi ku mitima, kimwe n’inyigisho ze.

Undi ni Heidi Baker, uyu mugore nawe ni umunyamerika w’imyaka 56, ivugabutumwa rye kenshi riherekezwa n’ibitangaza no gukira, yahisemo kujya kwibanira n’abakene mu gihugu cya Mozambike ( Afurika).

Heidi Baker

Paula White nawe abarwa mu bagore bazanye impinduka muri iki gihe kuko yabashije kugeza ubutumwa bwiza ku mubare munini w’abantu. Paula ni umupasiteri, umwanditsi w’ibitabo, akaba n’umwe mu bakunze kwifashishwa mu biganiro mpuzamahanga. Mu bwana bwe Paula yahuye n’ibihe bitoroshye birimo kutitabwaho n’ibindi bizazane mu buzima bwe. Mu mwaka w’2006, yashyizwe ku rutonde rw’abakristu 50, bakurikirwa cyane kurusha abandi muri Leta zunze Ubumwe za Amerika.

Paula White

Muri iyi minsi avuga ko afitiye inkuru nziza abakene, ashingiye mu gitabo cya Luka 4:18 ‘’ Umwuka w’Uwiteka ari muri jye, Ni cyo cyatumye ansigira, Kugira ngo mbwirize abakene ubutumwa bwiza. Yantumye kumenyesha imbohe ko zibohorwa, N’impumyi ko zihumuka, No kubohora ibisenzegeri,’’, afite gahunda yo gutegura ibiterane hirya no hino ku isi bigamie kubohora abantu.

Ku mugabane w’Afurika, ku myaka ye 13, Nadia J. Jocktane yihuriye na Kristo. Mu 1995, ku myaka ye 21, nibwo yavuze ko Imana yamushyize ku mutima gusangira n’ab’igistinagore b’urungano rwe, ibyo yahawe na Yesu. Kubera gukorwaho cyane n’umuhamagaro w’Imana, yahise aba umupasiteri wa mbere w’umugore i Pot-Gentil, umujyi w’ubukungu mu gihugu cya Gabon. Uyu nawe akunze kugaragara mu biganiro mpuzamahanga bya gikristo.

Nadia J. Jocktane

Kimwe mu bintu Imana yamushyize ku mutima ngo ni umutwaro yumva afitiye abatari bakizwa, kinamutera gutegura ibiterane by’ivugabutumwa kugira ngo umubare munini w’abo bantu ubashe guhindukirira Kristo.

Ati ‘’ Ntabwo turi abantu bategereza ko ibintu bishyika, ahubwo turi abantu bakora kugira ngo bishyike.’’ Nyuma yo gutanga umusanzu we ku mugabane wa Afurika, kuri ubu Imana yamuhamagariye i Paris, mu mujyi w’Ubufaransa, aho yifuza guhindura abatari bake.

Kuri ubu abagore benshi, nubwo batazwi ariko batanga umusanzu ukomeye mu isi ya gikristu, uhereye ku burere baha abana babo.

Abagore InfoChretienne ivuga ko bagize uruhare rukomeye mu kuzana impinduka mu isi ya Gikristo muri iki kinyejana cya 21

InfoChretienne ivuga ko umugore wemezwa ko aba yatanze umusanzu ufatika ari ubasha guhindurira isi ku rukundo rw’Imana, no gukudna mugenzi wawe, ku buryo ibikorwa byose bibasha kuramya Imana.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza