Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Bamwe barahamya ko Yesu ariwe nsinzi yabo
Bamwe barahamya ko Yesu ariwe nsinzi yabo

Izina ry’Imana riri guhabwa icyubahiro mu mikino Olympike iri kubera mu mujyi wa Rio de Janeiro mu gihugu cya Bresil. David Boudia w’imyaka 27 ndetse na Steele Johnson batsindiye umudali w’umuringa (médaille d’argent), mu mikino yo kwikaraga ukanoga (plongeon synchronisé, Syncronise Diving) imbere y’itangazamakuru bahamije gukomera kw’Imana,batura ko gutsinda kwabo bagukesha Yesu Kristo.

«Tuzi yuko gutsinda kwacu tugukesha Kristo», Boudia Johnson nibyo yatangarije itangazamakuru ry’isi nyuma yo gutsindira uyu mudali,ku ruhande rwe yatanze ubuhamya bw’ukuntu Imana yamukijije impanuka yagiriye muri iyi mikino yo koga muri buriya buryo bwo kubanza ugasimbukira mu birere hanyuma ukijugunya mu mazi bayita Syncronise Diving.

Yagize ati: ”Iyo impanuka nk’iyi ikubayeho,impanuka ishobora no kuguhitana, ntuba uzi ikiza gukurikira(….) Ni Imana yonyine yanyijije kandi indema mo imbaraga zo kongera gukina iyi mikino.”

Mu buzima nyandiko(autobiographie) bwe buherutse gutangazwa,mu mvugo ye yagize ati:”Biruta izahabu y’igiciro:kureka imikino Olympic ukakira agakiza,hano yasubizaga byinshi mu kwakira Yesu kwe."

Uyu mugabo w’imyaka 27 kwakira Yesu nk’umwami n’umukiza we byaramufashije cyane kuko byatumye areka bimwe mu bitekerezo bibi yari afite byo kwiyahura,ndeste kandi anareka imico mibi yo kunywa ibiyobyabwenge.

Ijambo ry’Imana muri Bibiliya riboneka mu gitabo cy’Abafilipi 4:6 rivuga riti:”Ntimukagire icyo mwiganyira, ahubwo ibyo mushaka byose bimenywe n’Imana, mubisabiye,mubyingingiye, mushima."

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza