Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Bamwe ntibemeranya ku bahawe ibihembo muri Groove (...)
Bamwe ntibemeranya ku bahawe ibihembo muri Groove Awards 2014

Hari hashize igihe kingana n’ukwezi, abahanzi ndetse n’ izindi nzego zigira uruhare mu guteza imbere gospel yo mu Rwanda, bahatanira ibikombe mu irushanwa Groove Awards Rwanda 2014.

Aba bose bari bahawe amahirwe ngo ababakunda babatore bakoresheje ubutumwa bugufi kuri terefone cyangwa bagatora bakoresheje enterineti.

Kuri iki cyumweru tariki 21/12/2014 kuri hoteli Serena akaba ari bwo akanama nkemurampaka kashyize ahagaragara abegukanye ibihembo muri iri rushanwa, nabyo bitavuzweho rumwe n’impande zitandukanye. Bamwe bavuga ko hari ababihawe batabikwiye abandi bakemeza ko hari abatabihawe kandi babikwiye.

Ibihembo byegukanywe ku buryo bukurikira:

1. Umuhanzi w’umugabo w’umwaka yabaye Serge Iyamuremye

2. Umuhanzi mu bari n’abategarugore w’umwaka yabaye Gaby Irene Kamanzi

3. Korari y’umwaka yabaye True Promises

4. Umuhanzi/Itsinda rikizamuka yabaye Anointed Vessels (group)

5. Indirimbo y’umwaka yabaye Mana urera ya True Promises

6. Indirimbo yo kuramya yabaye Amagambo yanjye ya Patient Bizimana

7.Umuhanzi/ Itsinda rikora ijyana gakondo yabaye Ndabarasa John

8. Indirimbo yo mu jyana ya Hiphop yabaye Kutumvira ya Mugisha Dieudonne (MD)

9. Indirimbo y’amashusho(Video) yabaye Yego ya Olivier Roy

10.Umuntu utunganya amajwi y’ indirimbo (Audio producer) yabaye Léopord ukorera ubarizwa New Melody

11. Itsinda ribyina ryabaye The Blessing

12.Ikiganiro cya Gospel kuri radio cyabaye Umuhanzi w’Icyumweru_ Radio Authentic

13.Umunyamakuru yabaye Frolent Ndutiye (Radio 10)

14.Urubuga rwa interinet rwa gikristo rwabaye Ibyishimo.com

Uretse ibi byiciro byashyizwe ahagaragara ngo bantu batore, akanama nkemurampaka ka Groove kanahisemo abantu batatu kihitiyemo mu byiciro bitatu ariko bitatorewe n’abanyarwanda muri rusange nk’uko byagenze muri aya marushanwa.

Aha ariko ho ntihamenyekanye abo bahatanaga kuko aka kanama kabatoranyije ku bubasha n’ubushishozi bwako ntawe kagishije inama nk’uko byagarutsweho n’umuyobozi wako Pastor John Kaiga.

Ibyo ni:

Uwagize uruhare runini mu iterambere rya gospel mu Rwanda yabaye Aimé UWIMANA Umwanditsi w’ indirimbo ni Issa Noël KARINIJABO Umuhanzi wo muri Diaspora ni Israël Mbonye, aba mu gihugu cy’Ubuhinde

Iri rushanwa ribaye ku ncuro ya 2 mu Rwanda. Muri izi ncuro zombi abantu benshi bakaba batemeranywa uburyo abahabwa ibihembo batoranywa, aho baba bashinja utunama nkemurampaka kugendera ku marangamutima mu kwemeza abegukana ibihembo.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza