Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Banza ushake ubwami bw’Imana
Banza ushake ubwami bw’Imana

Ahubwo mubanze mushake ubwami bw’Imana no gukiranuka kwayo, ni bwo ibyo byose muzabyongerwa - Matayo 6:33

Ushobora kuba uri ku musozo w’ibyo warimo ukora. Wari ufite inzu uri kubaka ugeze ku musozo; Uri umunyeshuri ugiye kurangiza kaminuza n’ ibindi . Nta kabuza abantu benshi muvugana bazakwegera kenshi bakubaza icyo uteganya gukora nyuma yo gusoza ibyo urimo. Uzabasubiza iki?

Inama ya mbere ni uko watuza ugashyira ubwenge ku murongo; Ukibuka ko ibyo ukora n’ibyo ubasha kugeraho byose atari ku bwawe ahubwo ushobozwa byose na Kristo Yesu. Banza umenye icyo Imana ishaka ko ukora nyuma yo gusoza ibyo urimo. Imana yakuremye, izi n’uko uzabaho kose. Izi imbaraga zawe , izi ibyo wibwira n’ibyo utekereza. Ariko ikiruta byose Imana iragukunda kandi izi ibyakugirira umumaro mu gihe cya hafi ndetse n’igihe cyose usigaje ku isi.

Kuki udashaka kumenya icyo Imana ishaka? Bibiliya igira iti “Erega nzi ibyo nibwira nzabagirira! Ni amahoro si bibi, kugira ngo mbareme umutima w’ibyo muzabona hanyuma. Ni ko Uwiteka avugaYeremiya 29:11

Wifuza gusobanukirwa uko wabasha kumenya iby’Imana ishaka, inzira ni imwe kandi ntigoye ni ugutera intambwe ugana kuri Yesu Kristo , ukamuha ikaze nk’Umwami n’umukiza wawe.Nukora ibi, uzatunga utunganirwe kuko azajya akugira inama y’ibyo ukwiye gukora mu buzima bwawe.

Ujye usenga Imana uyisaba kukuyobora, ugerageza gukora ibyo ushoboye , bitari ibyo abandi bagusaba gukora kandi ugishe na bagenzi bawe inama z’ubwenge n’ibitekerezo bizima . Muri byose ujye wiringira Imana kandi uyizere , izagufungurira imiryango igana ku migisha ya kugeneye kandi iguhe n’amahoro yo mu mutima.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza