Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Barack Obama yifatanije n’imiryango yaburiye abayo mu (...)
Barack Obama yifatanije n’imiryango yaburiye abayo mu gitero cyibasiye Abakristo muri leta ya Charleston

N’akababaro kenshi Perezida wa Leta Zunze ubumwe za Amerika Barack Obama yagaragaje ko yakozwe ku mutima n’urupfu rw’abakristo 9 bazize igitero cyagabwe ku itorerero rya Metodiste mu majyepfo y’umujyi wa Carolina, Kuri uyu wa Gatatu

Mu ijambo rye Perezida Obama yavuze ko atishimira abantu bahohotera abandi babavutsa ubuzima. Agaragaza ko ibyabaye birenze urugero, kuko ubusanzwe umuntu ajya mu rusengero agiye gushaka umutuzo n’amahoro. Biba bibi rero iyo yambuwe ubuzima bwe n’ inkozi z’ ibibi. Yagize ati "Urupfu urwo ari rwo rwose rurababaza, ariko uru rwo rurarenze. Hari ikintu kibabaje kandi gishengura umutima kurenza ibindi kuri bene uru rupfu; ni uko biba byabereye ahantu hashakirwa amahoro n’umutuzo. Ahantu ho gusengera Imana."

Nkuko tubikesha ikinyamakuru The Christianpost, Iki gitero cyahitanye Umushumba w’iri torero risengeramo abirabura, witwa Reverend Clementa Pinckney n’abandi ba kristo 8 bari kumwe nawe mu rusengero; biga ijambo ry’ Imana.

Reverend Pinckney n’ iteraniro rye bari bazi icyo gukorana n’ umwuka bivuze. Abakristo bo muri iri torero, bakoraga ibishoboka byose ngo bafashe bagenzi babo babazengurutse, baba abo basengana n’abo badasengana. Obama yagize ati "Bakinguriraga imiryango umuntu wese ubagannye ashaka kubohoka no gukizwa. Iri torero rifite umumaro wo gufasha abantu Kuva mu bishashi by’umuriro, mu bihe bibi, mu bihe by’umwijima. Gutanga ikizere kubaturage bo muri Charlestone."

Usibye iki gitero cyagabwe n’abagabo bari bitwaje intwaro bari mu kigero cy’imyaka 21 cyahitanye abantu umunani na pasitori wabo, iri torero ryagiye rihura n’ibibazo bikomeye cyane; kuko mu mwaka w’ 1816, nk’itorero ryambere ry’abirabura ryateranye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ryahuye n’akaga gakomeye aho ryagabweho ibitero bikomeye.

Abasengera muri iri torero bahura n’ ibigeragezo bikomeye kuko baba batishimiwe muri uyu mugi. Bahura cyane n’ivangura rishingiye ku ruhu. Mu myaka isaga 200 rimaze abakristo baryo ntibajya badohoka ngo bave ku Mana nubwo bahura n’ibigeragezo bikomeye.

Akenshi abiringiye Umwami bahura n’ibibarushya. Gupfusha, intambara, ibigeragezo by’uburyo butandukanye. Ariko dufite ihumure ko Yesu yiteguye kuzahoza amarira abamwizera bose. Mbese wowe wizeye Umwami?. "Izahanagura amarira yose ku maso yabo kandi urupfu ntiruzabaho ukundi cyangwa gutaka cyangwa kuribwa ntibizabaho ukundi kuko ibya mbere bishize" - Ibyahishuwe 21:4.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza