Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Batwikiwe mu nzu ariko Imana irabarokora!
Batwikiwe mu nzu ariko Imana irabarokora!

“Nunyura mu mazi nzaba ndi kumwe nawe, nuca no mu migezi ntizagutembana. Nunyura mu muriro ntuzashya, kandi ibirimi byawo ntibizagufata” Yesaya 43:2

Imana ihora yateguye inzira uranyuramo igihe abanzi bawe bakugose niyo mpamvu ijambo ry’Imana rikwereka ko ibyo wanyuramo byose iba iri kumwe nawe kandi ntacyo bishobora kugutwara igihe uri kumwe nayo kandi nayo itabyemeye ko bikora ku buzima bwawe.

Mu gihugu cya Banglandesh imiryango igera kuri ine yarokotse ku buryo bugoranye igitero cyayigabweho n’intagondwa zivuga ko ari ziva mu idini ya Isilamu. Aba bakristo bakaba barashinjwaga amarozi nkuko igitangazamakuru kitwa UCA news yabitangaje.

Umwe mubahigwaga Ramni Das, yatangaje ko bashakaga kubica babatwitse ari bazima. Yagize ati" bashakaga kudutwika tukiri bazima, ariko twabashije kurokoka nubwo twahaburiye ibintu byose" akaba avuga ko inzu ebyiri zatwikiwe muri cyo gitero ariko imiryango yari izirimo ikabasha kurokoka babifashijwemo n’abaturanyi babo.

Irivangura kandi ryitotezwa rishingiye kumyemerere, bavuga ko ryatangiye cyera nubwo muri Kamarpara, ho mu ntara ya Panchangarh muri cyo gihugu nubwo aribwo icyo kibazo cyari gifashe indi ntera yo kugera aho bifuza gutwikira abandi mu nzu ari bazima.

Ramni Das, warokotse icyo gitero, yatangarije ibitangazamakuru ko hari hashize umwaka urenga urubyiruko rwo mu idini ya Isilamu baturanye rubatoteza, ruvuga ko ari abarozi. Uru rubyiruko rukaba rwari rwarabategetse ko bagomba kwimuka bakava muri ako gace. Das yakomeje avuga ko batotezwaga ahantu hose ndetse no mu ruhame, dore ko bahoraga ngo banabaterera amabuye hejuru y’inzu.

Inzego z’igipolisi zishinzwe umutekano muri Bangladesh zikaba zavuze ko nta muntu ukekwaho icyo cyaha wari wafatwa ariko ikibazo zikizi kandi zirimo zikora iperereza ngo hamenyekane ababa bihishe inyuma y’ubwo bugizi bwa nabi. Umuyobozi kandi w’icyo gipolisi, akaba yahise avuga ko abacyekwaho icyo cyaha bose bahunze ako gace ariko bakaba barimo bashaka uko bafasha iyo miryango.

Abaturanyi b’iyi miryango yibasiwe kubera ko impamvu zo kuba bemera Yesu Kristo, bahamirije abantu bose ko ibyo bashinjwa by’amarozi atari byo ahubwo ko bazira imyemerere n’imyizere yabo.

Muri Bangladesh bikaba bivugwa ko abavuye muyandi madini cyangwa bahindura imyizerere cyane cyane abava mu idini ya Isilamu bahindukira bakaba abakristo, ko bakunda gutotezwa ndetse n’uduce batuyemo bakatwimurwamo dore ko baba badafite amikoro ahagije mu buryo bw’ubukungu.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza