Ibiheruka Uko amagambo 7 Yesu yavugiye ku musaraba akurikirana n’amasomo akubiyemo  |  Inyungu zo gutitiriza Imana  |  Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  | 
Home page » MENYA N’IBI » Nyuma y’urupfu rw’umubyeyi we, Benn Hinn yatangaje (...)
Nyuma y’urupfu rw’umubyeyi we, Benn Hinn yatangaje ibikwiye gukumbuza abantu ijuru

Umuvugabutumwa mpuzamahanga Benn Hinn uherutse kubura umubyeyi we ( mama we) yatangaje byinshi ku ijuru, aho avuga ko mama we atapfuye ahubwo yagiye iwabo.

Mama wa Benn Hinn witwaga Clemence yatabarutse mu cyumweru gishize tariki ya 7, nyuma y’uru rupfu umuhungu we akaba yumvikanye mu magambo y’ibyiringiro avuga ibyiza by’ijuru n’ukuntu ari heza. Abinyujije ku rubuga rwe yagize ati ‘’ Ndakeka ko mwabyumvise ko mama wanjye yagiye iwabo (mu ijuru). Ni umugisha ntabasha kuvuga ukuntu nabonye ubutumwa bwinshi bw’abantu bambaye hafi bankomeza, kandi ndabashimira mbikuye ku ndiba y’umutima wanjye. Mu izina ry’umuryango wanjye bivuze ibintu byinshi rwose.’’

Christian Today ivuga ko ubusanzwe abantu bamwe bitewe n’imyemerere y’amadini basengeramo bashobora kutemera ko ijuru ribaho, ariko Hinn ashimangira ko ijuru ririho kandi Imana ubwayo yaritunganyirije abera. Benn Hinn akomeza avuga ko yifuza gukomeresha abakristo amagambo yo kubibutsa ko Imana ifite ibintu bihambaye yababikiye mu ijuru nk’uko byanditswe muri Bibiliya.

Ati ‘’ Ijamo ry’Imana rivuga ryeruye ko ijuru Imana yariteguriye abizera, ni umurwa, ni igihugu, ni umugabane wo mu ijuru, ni ahantu heza hariho.’’ Ati ‘’mukwiye kumenya ko hari igihugu kidutegereje.’’

Benn Hinn akomeza yibutsa abantu ko ijambo ry’Imana rivuga ibintu byinshi birimo inyanja y’ibirahure, igiti cy’ubugingo, ko hazabayo ibyo kurya, kwambara, ibicurangisho. Ati ‘’ Ijuru ririho kandi ibyaryo byose biratangaje.’’

Benn Hinn

Mu butumwa bwe yibutsa abantu ko igihe Imana ibahaye ku isi ari uburyo bwiza bwo kwitegura kuzajya kuba mu ijuru, ari nako yibutsa abakijijwe ko bafite inshingano yo gufasha abataramenya Kristo kugira ngo nabo bazabashe kugera muri icyo gihugu cyiza.

Umuvugabutumwa Benn Hinn akunze kugaragara mu biterane bitandukanye Imana imukoresha ibitangaza, kimwe no gutanga ibiganiro mu mijyi itandukanye hirya no hino ku isi.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza