Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Bibiliya igukangurira kurangwa n’ umutima wo kunyurwa no (...)
Bibiliya igukangurira kurangwa n’ umutima wo kunyurwa no gushima

Kuva umwana avutse kugeza abaye mukuru akagera n’aho ahinduka umubyeyi atozwa kubaha Imana n’abantu ndetse no gushimira umuntu umugiriye neza. Ni indangagaciro nziza ukwiye guhorana kugeza uranije urugendo rw’ ubuzima bwawe hano mu isi.

Nubwo turi abizera, hari igihe bamwe bajya bibagirwa gushimira Imana ku imirimo n’ ibitangaza ikora. Ariko abizera Imana twakagombye gujya dufata umwanya tukihererana n’ Imana tukayishimira imirimo n’ ibitangaza ikora.

Ushobora kuvuga ko nta bitangaza Imana igukorera? Kuba uriho, ugenda, uhumeka, usinzira ugakanguka, n’ ibindi byinshi ubona biba utazi uko bikorwa burya ni Imana. Burya uko waba umeze kose, ubuzima waba ubayemo bwose hari abantu benshi baba bari inyuma yawe bakubona bakifuza kumera nkawe, kugera aho ugeze n’ ibindi; Ukwiye gushimira Imana ibyo yaguhaye.

Bibiliya ni igitabo gikubiyemo inyigisho , impuguro ndetse n’amateka ashishikariza abantu kuva mu byaha , bakamenya ukuri hanyuma uko kuri kukababatura. Hari imirongo irindwi ( 7) ikwibutsa umumaro guca bugufi no kurangwa no gushimira bizanira umukristo. Idushishikariza kurangwa n’ umutima wo gushimira:

1."Nimushimire Uwiteka yuko ari mwiza, Kuko imbabazi ze zihoraho iteka ryose" - 1Ingoma 16:34

2."Mu bibaho byose muhore mushima, kuko ari byo Imana ibashakaho muri Kristo Yesu" -1Abatesalonike 5:18

3."Kandi icyo muzavuga cyose n’ ibyo muzakora, mujye mubikora byose mu izina ry’ Umwami Yesu, mushima Imana Data wa twese ku bw’uwo"- Abakolosayi 3:17

4."Imana ishimirwe impano yayo nziza itarondoreka" -2 Abakorinto 9:15

5."Imana ishimwe! Kuko izajya inkiza ku bwa Yesu Kristo Umwami wacu" - Abaroma 7:25

6."Ndashimisha Uwiteka umutima wanjye wose, Ndatekerereza abantu imirimo yawe yose itangaza" - Zaburi 9:2

7."Ntimukagire icyo mwiganyira, ahubwo ibyo mushaka byose bimenywe n’Imana mubisabiye, mubyingingiye, mushima" - Abafilipi 4:6

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

HATANZWE IBITEKEREZO 1 KURI IY'INKURU

Dou2 kuwa 5-08-2015 saa 05:35
 

Ndumva nejejewe n’iri jambo ry’Imana pe!!
UWITEKA ashimwe kuko ari Se w’imfubyi twese akaba umugabo w’abapfakazi.
UWITEKA ahimbazwe kuko ashobora ibyananairanye n’ibyo twe tubona ko bidashoboka.
UWITEKA ashimwe kuko imbabazi ze zihoraho iteka ryose.
UWITEKA ashimwe kuko ababarira ibyaha.

Abakunda UWITEKA mumfashe tuzamure ishimwe rye tumushime kuko agira neza

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza