Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Billy Graham aburira isi ko yenda kugarukwaho n’iminsi (...)
Billy Graham aburira isi ko yenda kugarukwaho n’iminsi nk’iyo kubwa Nowa

Umukambwe Billy Graham yatanze ubutumwa buburira isi ko yenda kugarukwaho n’iminsi nk’iyo kubwa Nowa ishobora guterwa n’ibyaha by’abayituye kuko barushaho kugomera Imana.

The Christian Post ivuga ko Billy Graham yavuze ko urubanza rw’Imana ruri bugufi nk’uko byagendekeye abo mu gihe cya Nowa ( Itangiriro 6:5), ubwo isi yaterwaga n’umwuzure Imana iyihoye ibyaba byayikorerwagamo. Akomeza avuga ko ntawavuga umunsi ibi bizabera kuko byanamara imyaka 100 cyangwa 1000 ariko ko abantu bakwiye kwitegura, cyane ko nta nteguza izabaho nk’uko Matayo yabyanditse agira ati ‘’ Uko iminsi ya Nowa yari iri, no kuza k’Umwana w’umuntu ni ko kuzaba, kuko nk’uko bari bameze muri iyo minsi yabanjirije umwuzure, bararyaga, baranywaga, bararongoraga, barashyingiraga, bageza umunsi Nowa yinjiriye mu nkuge, ntibabimenya kugeza aho umwuzure waziye ukabatwara bose. Ni ko no kuza k’Umwana w’umuntu kuzaba. ‘’ Matayo 24:37-39

Graham asobanura neza ko nta bushobozi afite bwo kumenya igihe isi izarangirira ariko ko ibimenyetse bitegurira kugaruka kwa Yesu birushaho kugwira nk’uko Pawulo yabyandikiye Timoteyo ( 2 Timoteyo 3:1-).

Ati ‘’nubwo ntavuga ngo ibi bizaba ryari ariko icyo nzi neza ni uko iminsi nk’iyo kubwa Nowa yenda kugarukira isi, kandi izagwiririra cyane abahakana kwinjira mu nkuge y’agakiza ariyo Yesu kristo.’’

Aha niho ahera asaba umuntu wese gusubiramo amateka y’ibyo kubwa Nowa, cyane iriya nkuge ishushanya agakiza ka Yesu. Ati ‘’ kuko uwo munsi wegereje, n’urubanza rukaba ruri bugufi, kandi inkuge ikaba ari Kristo duhungiramo, ugomba guhunga ibyo bigufashe ugahungira mu nkuge. Wemera Kristo nonaha nk’umukiza wawe utarakererwa ngo bafunge.’’ Mbese waba urimo, gumamo, ibyago bizatera iyi si biri bugufi, iminsi nk’iyo kubwa Nowa iri bugufi, mbese witeguye gute umunsi w’urubanza?’’

Graham asoza yibutsa abantu ko naho isi itarangira nonaha ariko wowe ku gitio cyawe yakurangiriraho, kandi nyuma y’aho hari urubanza.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

HATANZWE IBITEKEREZO 1 KURI IY'INKURU

mugabo emmanuel kuwa 6-06-2016 saa 14:48
 

Uwiteka ushobora byose adufashe aduhe mwuka wera tugire ubwenge bwo gukuranuka mugihe tukiriho

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza