Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Billy Graham asaba abakristo kudacibwa intege (...)
Billy Graham asaba abakristo kudacibwa intege n’abashumba bashishikazwa no kwishakira indamu

Umukambwe w’umuvugabutumwa mpuzamahanga Billy Graham asaba abakristo hirya no hino ku isi kutacibwa intege n’abashumba b’amatorero bashishikazwa no kwishakira indamu mu matorero babarizwamo, akabibutsa ko gutanga amafaranga mu rusengero n’ubundi ari ikintu bakwiye gukora nk’inshingano cyane ko bo ubwabo n’ibyo batuze ari iby’Imana. Ibi Billy Graham yabivuze asubiza ikibazo yari abajijwe n’umwe mu basomyi bakurikira inyigisho ze ku bijyanye n’iyi ngingo.

The Christian Post yanditse ko Billy Graham ariko nanone yibutsa abantu ko bakwiye kuzirikana ko ibintu byose bafite ari impano Imana yabahaye, harimo n’amafaranga batunze. Ati’’ ibintu byose dufite ni impano Imana yaduhaye, harimo n’amafaranga yacu.’’ Akavuga ko abakristo batari bakwiye gucika intege mu gihe abashumba babo babasaba gushyigikira ingengo y’imari iba yateguwe n’amatorero yabo nubwo atirengagiza ko hari abanyuzamo bagakabya kubera kwishakira ubutunzi.

Ati’’ buri murimo w’Imana ukenera inkunga y’amafaranga.’’ Yifashishije ijambo ry’Imana yashimangiye ko ari byiza gutanga amafaranga mu gihe hari ibikorwa bikenewe gushyigikirwa, agasaba abakristo kudacibwa intege mu gihe baba babona hari n’abashumba babo bashishikajwe no kwishakira indamu.

Billy Graham abwira abizera ko nta mpamvu yo kwibagirwa ko amafaranga bafite nayo ari ay’Imana, ari nayo mpamvu badakwiye kwikunda ahubwo bakayakoresha mu buryo buhesha Imana icyubahiro. Ati ‘’Iyo dushyigikiye umurimo w’Imana, tuba tugaruriye Imana igice gito cy’ibyo yaduhaye.’’ Billy Graham w’imyaka 97 akomeza avuga ko atakwirengagiza bamwe mu bashumba bahoza abayoboke babo ku nkeke yo kubaka amafaranga, ku buryo usanga nta n’ikindi babwiriza, ariko akavuga ko bidakwiye kubera inkomyi abakristo yo gukora umurimo w’Imana, kuko umuntu wese azibarizwa ibye. Ati ‘’Aho gucika intege, emerera Kristo abe ari we ureberaho, kuko mu ijuru yari afiteyo byose, ariko arabiheba kugeza naho atanga ubuzima bwe kugira ngo adukize.’’

Ingingo yo gutanga amafaranga ni imwe mu zitera impaka ndende mu matorero hirya no hino, aho bamwe bashinja abashing madini gushakiramo indamu, abandi bagahoza ku nkeke abo bayobora babaka amafaranga. Ibi kandi biri no mu bitera intambara za hato na hato mu madini n’amatorero aho kenshi abayayoboye badahuriza ku icungwa ry’imitungo y’abayoboke.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza