Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Billy Graham avuga ko abantu bakwiye gutandukanya (...)
Billy Graham avuga ko abantu bakwiye gutandukanya ubukristo n’amadini

Umuvugabutumwa mpuzamahanga Billy Graham, ugeze muza bukuru yatangaje ko nubwo isi yuzuyemo amadini menshi kandi atandukanye ariko abantu bakwiye gutandukanye ubukristo n’amadini. Billy Graham yavuze ko mu isi harimo amadini menshi ariko we ku giti cye agendana ishema ryo kwitwa umukristo byonyine.

Christian Today yatangaje ko Billy Graham yanditse ku rubuga rwe ko hari ikintu gitandukanya ubukristo n’amadini yose yo ku isi. Ati ‘’Ntabwo ari ukwigisha gusa ko habayeho gucungurwa binyuze mu rupfu rw’Umukiza wishyizeho ibyaha byacu ku musaraba, ahubwo kuba yarazutse akazamurwa.’’

Billy Graham asanga abantu badakwiye kwizera abantu b’ibihangange bapfuye ariko imva zabo ziracyagaragaza ko baheze mu bituro bitandukanye na Yesu Kristo wazutse. Ati ‘’ibi bitandukanye cyane n’ishingiro ry’ubukristo nyabwo kuko budashingiye ku kuba Yesu yarapfuye ngo ahereyo, oya, Yesu Kristo we yarapfuye ku musaraba ariko byarangiye azutse asubira mu ijuru. Mu mva ya Yesu hari itangazo rivuga ngo ‘’ Ntari hano.’’

Mu nyandiko ye akomeza avuga ko ubukristo nyabwo bukwiye gushingira ku kuba Yesu ataraheranwe n’urupfu ahubwo yarurushije imbaraga. Ati ‘’Hari abantu benshi beza babayeho, n’ubu haracyari n’abandi, ariko uwabashije gutsinda urupfu ni Yesu Kristo wenyine, kandi azahoraho iteka ryose.’’

Billy Graham kandi yibutsa abakristo ko koko ari ukuri Yesu Kristo yapfiriye ku musaraba nka kimwe mu bikoresho abaroma bakoresheje bamutoteza no kumukoza isoni. Ati ‘’Nubwo cyabaye ikimenyetso gifitanye isano n’ibyaha ariko Imana yakinyuzemo yihesha icyubahiro. Yesu yakoze igikorwa cyo kwiyanga kitigeze gikorwa n’undi muntu wese.’’

Billy Graham asoza yibutsa ko uku kwitanga kwa Yesu no kwiyanga kwatumye ubusabane/umubano hagati y’Imana n’umuntu wari watakaye wongera kuvugururwa, kuko kuri ubu ushaka kwihana ibyaha wese ngo abone amahoro, ibyiringiro, n’imbabazi ku Mana bishoboka kubwa Yesu Kristo.

Ubusanzwe iyo wumva amadini hirya no hino ku isi uba wumva afite imyizerere itandukanye, rimwe na rimwe buri ryose rikerekana ko ari ryo rifite ukuri. Uru runyurane rw’amadini ni rwo Billy Graham asanga rukwiye kutajijisha abantu kuko ubukristo nyabwo bushingira ku Kristo Yesu gusa bukerekana ukuri kw’ijambo ry’Imana. Ibi bihita bishimangira ko umuntu ashobora kubarizwa mu idini yitirirwa Yesu ariko atari Umukristo, ari yo mpamvu inama nkuru ari ugukomera ku bukristo kurusha idini runaka.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza