Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Bimwe mu bigirwamana byo mu nsengero
Bimwe mu bigirwamana byo mu nsengero

Kuva kera kose Imana yakunze kwihanangiriza abantu bayo kudasenga ibigirwamana, yewe no mutegeko y’Imana rigaragaramo. Icyaha cyo kwimika ibigirwamana cyatumye Imana ihana Abisiraheli cyane. Kwimika ikigirwamana ni igihe umukristu ashyira ikintu cyangwa umuntu imbere aho kuhashyira Imana. “Ntukagire izindi mana mu maso yanjye.” Kuva 20:3.

Nubwo umukristu ashobora kwibwira ko nta kibazo afitanye n’Imana, nyamara hari igihe ashobora kugwa muri iki cyaha. Dore bimwe muri ibi byaha:

1) Kugira umwigisha w’icyamamare (uzwi)

Hari abakristu bagenda amahanga ngo bagiye kumva ibyo abigisha bazwi cyane bavuga. Rimwe na rimwe iyo banahuye, ugasanga babafata nk’ibigirwamana, bamwe bakenda no kubapfukamira.

Yego Bibiliya isaba abakristu kugandukira ababayobora (Abaheburayo 13:7, 17), ariko hari abarenza uru rwego babagira nk’ibigirwamana. Hari n’abatagenzura muri Bibiliya ibyo babwiwe n’abo bafata nk’ibigirwamana. Sibibi kwigira ku mwigisha runaka, ariko ikibi ni ukumugira ikigirwamana.

Hari n’abadatinya kuvuga ngo ubwo ari runaka wigishije byari byiza cyangwa se byari bibi. Hari n’ubwo babwirwa bati “Ku munsi runaka tuzasurwa na runaka.” Bose bagakoma mu mashyi kuko azwi cyane. Ariko wababwira utazwi, ya mashyi akabura.

Igihe Koroneliyo yahuraga n’intumwa Petero, yaramupfukamiye ariko Petero aramubuza amubwira ko ari umuntu nka we. (Ibyakozwe n’intumwa 10).

2) Ikigirwamana mu miririmbire

Hari abakristu bajya gusengera mu madini runaka bitewe n’uko abaririmbyi baho baharirimba neza. Bazi gucuranga neza kurusha ab’aho baturutse. Ibi rero bituma bene aba bakristu bahugira mu kwishimisha kubera umuziki, bakibagirwa gushimisha Imana.

Kuri ubu hari n’amatorero amwe n’amwe adatinya kugenera bamwe mu baririmbyi ibihembo runaka kugira ngo bajye batwarwa n’umuziki batabacika. Guhimbazanya Imana ubuhanga si bibi, ariko ikibi ni ugutwarwa n’umuziki mwiza, ukibagirwa gushyira Imana hejuru.

Abakristu bahinduranya amadini bitewe n’umuziki mwiza baba bakurikiye, baba baragize umuziki ikigirwamana kuko baba badashobora kuramya Imana bivuye ku mutima, ahubwo bayiramya kubera umuziki mwiza.

3) Ikigirwamana cy’inyungu z’umuntu bwite

Hari abakristu bitwaza ukwizera, intego yabo ari ugutera imbere mu butunzi gusa. Nubwo Imana iba ishaka guha buri mwana wayo umugisha (3 Yohana 2), Yesu yadusabye kubanza gushaka ubwami bw’Imana no gukiranuka, ibindi bikaza ari inyongera (Matayo 6:33).

Benshi bitwaza ubugiraneza bw’Imana, bashaka kubaho ubuzima bworoshye gusa. Imana yaduhaye imbaraga kugira ngo dukore; erega iha umugisha imirimo y’amaboko yacu. Umukristu ntiyari akwiye kwitwaza ubugwaneza bw’Imana ngo ashake kubaho ubuzima bumworoheye gusa.

4) Ikigirwamana cyo kwigizayo Imana

Ibi bikunze kubaho cyane ku bigisha, ugasanga umwigisha asa n’uwitaka gusa: “Njye, iwanjye, Njye na Madamu, njye n’abana banjye” ugasanga ashaka kwigira ikitegererezo cy’ibyiza gusa aho kwibanda ku cyo Bibiliya yigisha. Akibagirwa ko Bibiliya isaba abigisha kuba abagaragu.

Hari n’abapasiteri usanga barashyize imbere kugira umubare munini w’abakristu gusa, ntibishimisha Imana (Ezek. 44:10, 12). Usanga umubare w’abakristu ari munini cyane, ariko ubuzima babaho ntaho butandukaniye n’ubw’abandi.

Icy’ingenzi ni uko abakristu barushaho kwita ku guha Imana ikuzo ryayo, aho gushyira imbere ibyo amarangamutima yabo abayoboraho.

Ibyotwavuzeho haruguru byose bishoora kuba byiza biramutse bikoreshwa mu buryo bwubahisha Imana. Gusa igikunze kugaragara ni uko abantu bashobora kwishingikiriza kuri ibyo gusa aho kwerekeza amaso ku Mana.

Ikindi giherekeza ibi ni uko uwabimenye ko afite benshi inyuma ye bamwemera iyo adacunze neza ngo abe maso asigara yihimaza.

Aho gusigara avuga Yesu akaba ari we wivuga. Ibi byose rero Imana ntibyemera kuko ikigirwamana si igishushanyo gusa kibajwe n’intoki z’abantu gusa, ahubwo ushobora no kubaza icyawe mu mutima kigasimbura Imana. Ariko Imana ntikwiye gusimburwa n’ikindi kintu icyo aricyo cyose.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

HATANZWE IBITEKEREZO 1 KURI IY'INKURU

Rugira kuwa 29-01-2015 saa 02:16
 

Iyi nkuru iranshimishije kuko ibi mwanditse byeze henshi; njya mbibona rwose. Imana ihe umugisha uwanditse iyi nkuru n’abayisoma

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza