Ibiheruka Uko amagambo 7 Yesu yavugiye ku musaraba akurikirana n’amasomo akubiyemo  |  Inyungu zo gutitiriza Imana  |  Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  | 
Home page » MENYA N’IBI » Bimwe mu bintu biranga itorero rirwaye
Bimwe mu bintu biranga itorero rirwaye

Ubusanzwe iyo umuntu yumva atameze neza, ajya kwa muganga, bakamusuzuma, bakamukorera ibizamini byose bishoboka ngo babashe gusobanukirwa indwara arwaye mu rwego rwo kumenya imiti bamuha izamuvura. Nubwo uburwayi umuntu wese abasha kubona, ariko burya no mu buryo bw’Umwuka umuntu ashobora kurwara, kandi agakenera abavuzi, akajya gukoresha ibizamini, bivuze ko aramutse atabikoze ashobora no kuremba mu buryo bw’Umwuka.

Ibi ni nabyo bishobora kuba ku itorero rya gikristo, iyo rirwaje abakristo benshi birangira naryo rirwaye muri rusange. Nk’uko tubikesha urubuga rwa gikristo Infochretienne.com, tugiye kubageza bimwe mu bintu biranga itorero rirwaye.

1. Kumanuka k’umubare w’abitabira amateraniro. Biratangaje kubona umuntu ayobora itorero ntabashe kureba impinduka zishingiye ku mubare w’abitabira iteraniro. Wenda tuvuge uku kwezi hitabiraga abantu runaka, ni byiza kureba niba mu kwezi gutaha nta mpinduka zabayeho. Muri bimwe biranga itorero rirwaye ni ukubura mu materaniro, kandi Bibiliya ivuga ko tudakwiye kubyirengagiza.

2. Kubura ibyishimo ( bikamanuka mu bihe byo kuramya Imana). Aha naho cyaba ikimenyetso kuko mu gihe cy’amateraniro y’abera baramya Imana, gikwiye kurangwa n‘ibyishimo n’umunezero udasanzwe bituruka ku Mwami Imana. Birumvikana ko bihera mu mutima, ariko bikagera no hanze.

3. Usanga ivugabutumwa ritagitanga umusaruro. Ubusanzwe itorero rizima rigomba kubyara abizera bashya. Uwanditse iyi nkuru avuga ko byibuze abantu 20 bazana umuntu umwe kuri Kristo mu mwaka, naho itorero rigizwe n’abantu 200, rikazana byibuze 10 mu mwaka.

4. Intege nke aho ribarizwa. Ubusanzwe itorero rikwiye kugera mu gace runaka, hagahita haboneka impinduka zifatika, kandi rikagira imbaraga zirihesha kuzana impinduka aho hantu no guhindura abahatuye kubw’imbaraga z’ubutumwa bwiza. Birababaje kubona ahantu huzuye amatorero ariko ugasanga uko ibyaha byakorwaga mbere, ntacyahindutse. Ibi bigaragaza ko itorero rirwaye.

5. Umwanya munini bawumara mu nama aho kuwumara bamamaza ubutumwa bwiza. Itorero rirwaye rihora mu nama ziga uko ibintu bizakorwa, aho kubishyira mu bikorwa.

6. Inama zuzuyemo gukomeretsanya kwa hato na hato. Ibi bishobora guterwa n’ibyo abakristo batumva neza. Amatorero arwaye akora inama zishobora no kugaragaramo imirwano, umujinya, kutumvikana gukabije n’ibindi byinshi.

7. Itorero rirwaye, abapasiteri n’abandi bayobozi b’itorero baba bafatwa nk’abakorera imishahara gusa. Iyi ninayo shusho abayoboke babo bababonamo. Mugihe itorero rizima ribona abariyoboye nk’abafatanyabikorwa bo kubayobora inzira yo kwamamaza ubutumwa bwiza.

Ibi ni bimwe mu byegeranyijwe ariko nawe wakongeraho ibindi. Ese wowe iryo ubarizwamo uyu munsi rimeze gute? Rifite ubuhe burwayi? Bumwe mu bwo twavuze cyangwa ubundi? Ufit inshingano zo kurisengera no gusaba Imana kugira igire icyo ikora. Niba uyoboye ni umwanya wawe wo kumenya indwara y’itorero uyoboye no gushaka igisubizo. Imana ibashoboze mu izina rya Yesu, amen.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

HATANZWE IBITEKEREZO 1 KURI IY'INKURU

patrick haruna kuwa 7-03-2016 saa 08:16
 

Ubugingo com ninawasalimia katika jina la YESU KRISTO. Ndugu zanguni napenda niongezee vitu vingine ambavyo vinatamburisha kanisa dhaifu: baadhi ya wachungaji au walimu kanisani, wanahubili kuhusu miugiza ya MUNGU tu yani wanaambia watu jinsi ambavyo hivi karibuni watapata vitu ambavyo wanahitaji, kama vile:kazi, kupona magonjwa, kupata mtoto kwa wale ambao hawajapata, kutoka katika umaskini na kadhalika. Haya mafundisho ni kweli maana YESU ndie akasema mwenyewe kwamba njooni kwangu nyote, lakini sasa wanasahau kueleza wazi ni lini mtu anaweza kusema kwamba YESU atanisaidia? YESU aliambia wote waliokubali kumpokea kama mwokozi wa maisha yao, wale ambao wanatambuwa dhambi zao, wale ambao hawajifananishi na dunia hii na kadhalika. sio jambo la kushangaza kuona watu kanisani tena kwa mda mlefu lakini huku wanaonekana kama watu wa mataifa, wanawake nawasicha wanavaa nguo za aibu, vujana masharubaro na kadhalika. Viongozi wanakuwa na aibu ya kusema kuhusu mitindo ya dunia na jinsi ambavyo inaathili ukristo wa mtu yani baadhi ya wachungaji wanahakikiksha wanaipamba kanisa iliyojengwa na mwanaadamu kuliko kuipamba kanisa iliyojengwa na MUNGU (moyo) hivyo vyote na vingine ni vitu ambavyo vinaweza sababisha mukristo alietambuwa kwamba YESU anataka nini kwake, auchomowe mgu wake pale. Ninawatakia usikilivu mwema na ninaamini kwamba mnaelewa kiswahili, nawatakieni kazi njema na kudumu katika neno amina

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza