Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Bimwe mu bintu byagufasha kwiga bibiliya mu buryo (...)
Bimwe mu bintu byagufasha kwiga bibiliya mu buryo bwiza

Kubaho muri iy’isi ni ukwiga! Iyo urambiwe uratsindwa; ni yo mpamvu niba wifuza kumenya byinshi ugomba kugira umutima wihangana kandi ukumva ko mu ishuri habamo gutsinda no gutsindwa ariko niba uri kumwe n’Imana uzatsinda rwose.

Ushobora kuba wigana n’abandi Bibiliya ukabona barabyumva cyane ariko wowe bikanga. Ntugire n’igitekerezo watanga, ukibaza impamvu wemeye no kujya kwiga, ukumva ko umuti ari uko wabireka nyamara ufite umutima ubikunze. Umwanzuro si ukubireka ahubwo warushaho kwemerera Ijambo ry’Imana rikagucengera neza kuko ari ryo Imana ikoresha mu guhindura ubuzima bwacu.

Bibiliya iravuga ngo "Kuko ijambo ry’Imana ari rizima, rifite imbaraga kandi rikagira ubugi buruta ubw’inkota zose, rigahinguranya ndetse kugeza ubwo rigabanya ubugingo n’umwuka, rikagabanya ingingo n’umusokōro kandi rikabangukira kugenzura ibyo umutima wibwira ukagambirira" - Abaheburayo 4:12. Izo mbaraga z’ijambo ry’Imana zizahinguranya mu buzima bwawe maze uhabwe ubushobozi bwo gusobanukirwa neza.

Dore bimwe mu byo wakora kugira ngo ubashe kwiga neza Bibiliya:

Gusenga: mu gusenga usaba Imana kugufasha gusobanukirwa no kumva ibyo uri gusoma cyane cyane ibyo muba muri busomere hamwe, hanyuma ubitegure.

Gushaka mbere ibyo muzigaho ubutaha: gerageza kuba ubisoma, ubyimenyereze kandi ugende wandika iby’ ingenzi ubona byazagufasha bigafasha n’abandi.

Gufata umwanya uhagije wo kwitoza no gushyira mu ngiro ibyo wasomye: ubisubiremo kandi uhore ubitekerezaho mu buzima bwawe bwa buri munsi kugira ngo bigufashe binafashe n’abandi.

Gufata umwanya wo gusoma no kumva neza Ijambo ry’ Imana; bizajya bikubera inkomezi ndetse n’ inzira nziza yo kumenya iby’ ubwiru bwayo

Ntukwiye kubabazwa no guterwa ubwoba nuko nta gitekerezo utanga ku byo muri kwiga; kuko icyo uharanira atari ukumvisha abandi ahubwo iki ngenzi ni uko Imana ikumvisha ibyo ishaka mu ijambo ryayo. Uko Imana igenda ikumvisha ijambo ryayo kandi ukanamenyerana n’abo mwigana, bizagenda bigufasha kugera ku rwego rwo kugira nawe igitekerezo utanga.

Ntibikwiye ko ugarukira mu itsinda mufatanije gusa ahubwo urusheho gukoresha n’ubundi buryo bwa gufasha kumenya byinsi kuri Bibiliya, nko gukurikirana inyigisho z’ aba pasitori batandukanye, impano zose zirimo inyigisho za Bibiliya n’ibindi.

Imana ni yo yakuremye kandi izaguha ubwenge ukeneye. Icyo usabwa ni uguhora uzirikana ko ari yo shingiro ry’ ubuzima ufite kandi ukayisaba ubwenge bwo gushobora ibyo watangiye. "Intoki zawe ni zo zandemye, ni zo zambumbye, umumpe kugira ubwenge ngo nige ibyo wategetse" - Zaburi119:73

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

HATANZWE IBITEKEREZO 1 KURI IY'INKURU

come debari kuwa 19-05-2016 saa 13:51
 

turabashimirakukuntumwanditse nukuntumwateguye imana ibahezagire.

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza