Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Bimwe mu bintu byahungabanyije ubukristo mu mwaka (...)
Bimwe mu bintu byahungabanyije ubukristo mu mwaka w’2015

Umwaka w’2015 waranzwe n’ibikorwa byinshi kandi bitandukanye byagize ingaruka mbi ku bakristo hirya no hino ku isi, kuburyo bamwe batabuze no kuvuga ko itorero rishobora kuzasubira mu bihe nk’iby’intumwa by’akarengane.

Ku migabane itandukanye cyane mu bihugu byiganjemo umubare munini w’abayoboke b’idini ya Isilamu, hagaragaye akarengane ku bakristo, abo polisi zarashe, ibitero by’imitwe igendera ku matwara akaze ya Isilamu, intambara hirya no hino hagati y’abaturage n’amakimbirane ya hato na hato ashingiye ku myizerere, ibi byatumye habaho kwambukiranya imipaka ku bakristo bahunga, bakajya mu bindi bihugu, abandi bakagenda birukanywe.

Nubwo ibi byabaye ariko niko byahuriranaga n’ibindi bikorwa bitandukanye nabyo bifite icyo bivuze ku bakristo bitewe n’icyo byasize. Amategeko asinywa n’ibindi bikorwa bihabanye n’amahame y’ijambo ry’Imana, ari nayo mpamvu bishyirwa mu bintu byahungabanyije ubukristo muri uyu mwaka turimo gusoza w’2015.

Urubuga rwa gikristo The ChristianToday rwagerageje kugaragaza bimwe muri ibyo bikorwa byagize ingaruka ku bukristo:

Ibitero bya ISIS

Ibitero by’imitwe y’iterabwoba igendera ku matwara akaze ya isilamu byavuzwe mu bitangazamakuru bitandukanye hafi umwaka wose, cyane nk’ibitero byagabwe i Paris byahitanye abagera ku 130 mu kwezi k’Ugushyingo, kimwen’ibindi byinshi byagabwe haba ku nsengero, aho abakristo batuye n’ahandi hatandukanye hakuruwe ubushobotoranyi mu bihugu bitandukanye iyi mitwe yagiye yibasiramo abakristo.

Gushyiraho amategeko yemeza gushyingira abahuje ibitsina

Mu kwezi kwa 6, nibwo urukiko rw’ikirenga muri Leta zunze Ubumwe za Amerika rwemeye ko abahuje ibitsina bashobora gushyingiranwa, byemezwa muri Leta zose 50. Iki ni kimwe mu bintu byahungabanije abakristo biteza impagarara hirya no hino kubera ko ibi bifatwa nk’amahano ku myizerere ya gikristo kuko bihabanye n’amahame y’ijambo ry’Imana cyaneko ryemera gusa ko abashyingiranwa ari umugabo n’umugore. Ibi byatumwe hari n’abayobozi mu nzego nkuru zitandukanye bahitamo gusezera ku mirimo yabo kubera kunyuranya n’ibyo bizera.

Abifuza gukuramo inda ku bushake barushejo koroherezwa

Ubusanzwe mu bihugu bitandukanye byatangiye gukuramo inda ku bushake ari icyaha gihanwa n’amategeko. Uko iminsi igenda niko byaje kugenda biganirwaho, kugeza aho abantu bihisha inyuma y’impamvu runaka bakemererwa gukuramo inda ku bushake, ikintu abakristo bamwe bagaragaje nk’icyaha cyo kwica.

Ibi ariko ntibyatumye hadasinywa amategeko yorohereza bene aba bifuza gukuramo inda ku bushake mu bihugu bitandukanye.

Ibibazo by’ubuhunzi byariyongereye bigera no ku bakristo

Muri uyu mwaka turimo gusoza w’2015, habayeho ubuhunzi ku rwego rwo hejuru kuburyo nko muri Siriya abasaga 4.3 bahunze igihugu kubera intambara. Si muri iki gihugu gusa ariko kuko hirya no hino byagaragaye ko ikibazo cy’ubuhunzi cyaje kuba ingutu kugeza aho gihagurutsa ibihugu by’ibihanganye n’imiryango mpuzamahanga ngo bashakire umuti iki kibazo.

Iki gitangazamakuru gisoza kivuga ko bikwiye ko abakristo basubiza amaso inyuma mu mwaka w’2015 urimo gusozwa, bakazirikana urukundo n’imbabazi Imana itahwemye kubagaragariza nubwo ibibazo bitabuze kuba byinshi. Ibi bikaba bikwiye gutuma bareba imbere bakabasha gutegura neza umwaka utaha bazirikana ko Imana yacu iri ku ngoma kandi izayihoraho nubwo ikinyoma cyarushaho kubaka izina, Imana yo irakiranuka itteka ryose.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza