Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Bimwe mu bintu ukwiye kwibuka kuri Josuwa uvugwa muri (...)
Bimwe mu bintu ukwiye kwibuka kuri Josuwa uvugwa muri Bibiliya

Josuwa ni umwe mu bantu bavugwa cyane muri Bibiliya mu isezerano rya kera by’umwihariko iyo hagezweho aho Mose yarangirije urugendo rw’ubuzima bwe, kuko ari we wahise akomezanya n’Abisirayeli abajyana mu gihugu Imana yari yarabasezeranije.

Nk’uko tubikesha urubuga rwa gikristo The Christian Post rwifashishije igitabo cyanditswe n’umutaliyani witwa Giovanni Lanfranco, yise ‘’Moses and the Messengers from Canaan’’, aho agaruka cyane k’umugabo witwa Yosuwa n’ubutwari bwe.

Muri iki gitabo Giovanni Lanfranco avugamo ibintu byinshi byerekeye ubuzima bwa Yosuwa ndetse n’icyo bikwiye gusigira abizera.

Bimwe mu byo yibutsa abantu ni ibi bikurikira:

-  Yavukiye muri Egiputa ( nk’umucakara)

-  Ni umuhamya w’ibyago 10 byabaye muri Egiputa, yambutse inyanja itukura ku butaka Imana yumukije areba, yari ahibereye ubwo ingabo z’abanyegiputa zashiriraga mu Nyanja

-  Muri 12 boherejwe gutata igihugu cy’isezerano, niwe wenyine na Kalebu bazanye inkuru y’ihumure kuko abandi bose uko ari 10 bavugaga ko bidashoboka kukigeramo. Nabo bemeje ko ibibazo n’imbogamizi bavuga bihari ariko hamwe n’Imana bazakigeramo

-  Ari mu babashije kurenga ubutayu mu myaka 40, mu gihe abandi banya Isirayeli bagomeye Imana ikabatsindayo ( Ukurikije ibyo bahuriye nabyo mu butayu mu myaka yose bahamaze byari bigoye, ariko Yosuwa yageze mu gihugu cy’isezerano)

-  Yariye Manu yo mu butayu iyo Imana yabahaga buri munsi

-  Nawe azi ibijyanye no kuyoborwa n’inkingi y’igicu n’iy’umuriro

-  Niwe wabaye umusimbura wa Mose ( yatoranijwe gusimbura umuntu ukomeye cyane nka Mose)

-  Yari umunyentambara ( Mose yakoze icyo gukura abisirayeli muri Egiputa hanyuma Yosuwa nawe arwana no kubageza mu gihugu cy’isezerano. Yosuwa ni umugabo utarazuyazaga mu byo akora, wagombaga guhitamo icyo ugomba gukora nta mananiza cyangwa kujijinganya imbere ye bijya gutandukana na Mose)

-  Azi inkuru zo kuriduka kwa Yeriko ( Yosuwa niwe wari uyoboye Abisirayeli bazenguruka Yeriko ikariduka)

Ibi ni bimwe mu byo uyu mugabo wanditse igitabo agarukaho mu mateka ya Yosuwa, kimwe n’ibindi byinshi nk’uko the Christian Post yabitangaje.

Dusoza iyi nkuru reka duse n’abahuza ubuzima bwa Yosuwa n’ubwawe nk’umukristo ugana mu ijuru cyangwa se nk’umuntu runaka. Yosuwa yavukiye muri Egiputa aho twagereranya no kuvukira mu byaha cyangwa se mu bubata bwa satani. Ariko ntiyagumyeyo ahubwo yavuyeyo yerekeza mu gihugu cy’isezerano, nawe ukwiye kuva mu byaha ukerekeza mu gihugu abera basezeranijwe, umuririmbyi yaravuze ngo gakondo yacu iri mu ijuru ku Mana yacu.

Nubwo yanyuranye n’abandi mu butayu ntiyaguyemo, nubwo yafatanyije n’abandi batasi kubona imbogamizi ziri mu rugendo rwo kugera muri gakondo si cyo yahaye agaciro, ahubwo yatewe imbaraga no kugerayo kandi yishingikiriza ku Mana, ikiza muri byose yasoje urugendo ageze mu gihugu cy’isezerano kandi ibibazo abandi bahuye nabyo bikabatsinda mu butayu, abandi bikabatera ubwoba bwo guhaguruka nawe yahuye nabyo, ariko agira umwete birangira ageze mu gihugu cy’isezerano.

Ndakwifuriza kutishimira kuba muri Egiputa ( mu byaha), ukifuza kuhava kandi niba waranahavuye ukwiye gukomera ntugwe mu butayu nubwo ari yo nzira igana muri gakondo, uharanire kuzagerayo amahoro, Imana iguhe umugisha.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

HATANZWE IBITEKEREZO 1 KURI IY'INKURU

Jane kuwa 18-05-2016 saa 13:02
 

nejejwe no kumva andi makuru meza ya yosuwa.biranejeje ko we yageze mugihugu ki isezerano.
mana natwe uza dushoboze kugera iwawe.kd muriyisi tubemo dufite umwanzuro wo kwanga icyaha burundu.
imana ibahe umugisha.

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza