Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Bimwe mu byaha bifatwa nk’ ibyoroheje nyamara ukwiye (...)
Bimwe mu byaha bifatwa nk’ ibyoroheje nyamara ukwiye kwirinda

Ugiye gukora urutonde rushobora kuba rurerure cyangwa rugufi, bitewe n’ uwo uri we. Ariko hari ibyumvikana cyane, Bibiliya igarukaho mu buryo bw’umwihariko. Ibi ni ibyo dusanga mu mategeko y’Imana. Kwica ni kimwe mu bigaragara ko bikomeye kimwe no kwiba, ubusambanyi, gusenga ibishushanyo,… Duhereye kuri ibi dushobora kurebera ku nyigisho za Yesu n’ iza Pawulo, tukareba ku byanditswe mu Bagalatiya 5 aho dusanga imirimo ya kamere, irimo ubuhehesi, urwangano, kuroga,umujinya ibiteye isoni, n’ ibindi nk’ibyo.

Hari ibintu byinshi biri muri Bibiliya no mu bindi bitabo bitandukanye by’ iyobokamana, byagiye bigaragazwa n’abashumba, abayobozi batandukanye nk’ibyaha kubw’ingaruka runaka bishobora kugira ku gusabana n’ Imana k’umuntu, ariko bitajya byitabwaho cyane, ndetse ntibinatekerezweho ko bishobora kurimbuza umuntu.

Bimwe muri ibyo nibyo ibi bikurikira:

1. Urusimbi: Hari igihe cyabayeho, gutega (betting), byari bigezweho nk’ikintu kiza muri sosiyete. Ubu aho ibihe bigeze usanga byarafashe indi ntera aho usanga ku mbuga nkoranyambaga buri wa gatandatu nyuma ya saa sita ntayandi makuru acicikana kiretse ayamakipe ari bukine uwo munsi. Usanga kandi n’abasore b’abakristo bavuga ko ntacyo bitwaye gutega muri ubwo buryo. Bibiliya ntiyahuranya kuri iki cyaha cyo gutega (Nubwo ivuga uko dukwiye gucunga amafaranga yacu), rero ikibazo cyaba ibyo tugira nyambere mu mibereho yacu, n’umwanya duha ibyo gutega. Bibiliya iravuga ngo aho ubutunzi bw’umuntu buba niho n’umutima we uba.

2. Indahiro: Amagambo y’amanjwe bigaragara ko atagiteye ikibazo mu miryango y’abantu itandukanye. No munsengero, dusigaye dushaka koroshya ibintu. Abenshi muri twe dufata ko kurahira no mutuntu tw’amafuti ntacyo bitwaye. Abenshi mu bayobozi bakundwa n’urubyiruko ni abakunda gutebya no gutera urwenya rimwe na rimwe babeshya, kandi bakabishyigikira. Pawulo aravuga ngo Ijambo ryose ry’imburamumaro ntirikarenge akanwa kacu.

3. Imikino y’urukozasoni : Akenshi abantu bafata umwanya munini bareba amafilime, ibitekerezo, imikino, n’ibindi biteye isoni. Abakristo nabo baragenda bafata ibyo bintu nk’ibisanzwe kuburyo bamwe batwarwa nabyo, ndetse bakabishyigikira cyane. Hari ibica kumateleviziyo byuzuye ibikorwa by’urukozasoni n’ubugome, bikururira benshi babireba mu kwigana ibyo bareba. Imigani 23:17 "Ntugakundire umutima wawe kwifuza iby’abanyabyaha,Ahubwo uhore wubaha Uwiteka burinde bwira."

4. Gukora imibonano mpuzabitsina mbere yo gushaka: Aha niho hagaragarira umuntu ushobora gufata icyemezo cyangwa utabishobora. Abenshi bananirwa kwihangana mu gihe bategereje kurushinga. Usanga abenshi basambana mu gihe cy’umuhuro (Ijoro ribanziriza gushyingirwa). Haba igihe iki gishobora gufatwa nk’ikintu cyoroshye ndetse cyabaye umuco mu bantu runaka, ariko dukwiye kuzirikana ko igihe cyose ukoze ikintu igihe cyacyo kitaragera cyangwa utakemerewe uba ucumuye. Iki nacyo ni ubusambanyi.

5.Gusenga ibigirwamana: Abenshi mu bakristo bizera ko bagomba gusenga Imana Imwe kandi uko ni ukuri. Bavuga ko ntakuyibangikanya n’ikindi kigirwamana. Ariko hari ibindi bintu dushobora kugira nyambere mu buzima bwacu, ugasanga biduhindukiye nk’Imana. Hari byinshi dutakaza ho umwanya uruta uwo tumara turi gusenga. Urugero: Telephone zacu, mudasobwa, television,…Ugasanga akanya ko gusenga karabuze kandi hari umwanya mu nini twishe ubusa. Icyo gihe tuzakomeza kugendera ku bukristo bw’umuhango gusa kuko tutamenya uko duhagaze imbere y’Imana.

6. Ubusinzi : Muri iki gihe abakristo benshi, ubusinzi babufashe nk’ikintu gisanzwe. Ahari bishobora kujyana n’umuco, ariko habaye ho gukabya cyane. Kuburyo kuri bamwe bisigaye ari ntacyo bitwaye na gato gusinda. Abenshi baravuga ngo na Yesu yahaye abantu vino, ariko twakwibaza tuti, ese iyo vino yesu yatanze ni bwoko ki? Ese Yari mo imisemburo? Ese dukeneye umwanya wo kujya impaka kuri vino n’uwo kuzinywa cyangwa dukeneye umwanya uhagije wo gusenga? Ibihe tugezemo ni ibyo kuba maso. Imigani 23:20. "Ntukabe mu iteraniro ry’abanywi b’inzoga,No mu ry’abanyandanini bagira amerwe y’inyama. Kuko umusinzi n’umunyandanini bazakena,Kandi umunyabitotsi bizamwambika ubushwambagara."

7.Umujinya: Umujinya ni isoko y’ibibi byinshi. Abanyamujinya bangiza byinshi. Twese tugira umujinya bitewe n’ibihe runaka, ariko ikibazo cyaba iki, mbese twitwara dute iyo twagize umujinya? Ese bisoza bite? Iyo bitagenzuwe neza, bisoza nabi. dukwiye kwigenzura buri munsi kuri buri kantu kose.

Hari ibyo ubonye muri bijya bigutsinda? Si ibi gusa ahubwo hari n’ ibindi byinshi, twita ko byoroshye, ariko bidutandukanya n’Imana. Dusuzume imibereho yacu ya buri munsi kugira ngo tutazasangwa ho umugayo mu maso y’Imana. Dusabe Imana itumenyeshe n’ibindi kuko si ibi byonyine.

Martin Saunders

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza