Ibiheruka Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  |  UMUGISHA UZANWA NO KWISUBIRAHO  |  Mbese uri umwigishwa cyangwa uri umufana wa Yesu?  | 
Home page » MENYA N’IBI » Biragukwiriye guhaguruka ukavuga ubutumwa bwiza
Biragukwiriye guhaguruka ukavuga ubutumwa bwiza

Arababwira ati "Mujye mu bihugu byose, mwigishe abaremwe bose ubutumwa bwiza" - Mariko 16:15

Ese byagenda gute tubaye twihamiye mu nyubako dusengeramo gusa? Kubaho kw’ itorero ntigushingiye gusa ku kujya muri ziriya nyubako ahubwo itorero rikeneye no gusohoka kugira ngo ryuzuze inshangano zaryo harimo no kugera kuri ba bandi batabasha kuza mu rusengero.

Iyo Itorero ritagiye ngo ryibere mu nyubako y’ urusengero ahubwo rikabasha kugera no hanze y’urusengero ribohora imbohe nyinshi kuko hari ababa barabaswe n’ ibyaha bigatuma biciraho urubanza bakumva bataza mu rusengero. Ariko iyo muteye intambwe mukabasanga bumva ko bataciriweho iteka kandi bakumva ko mu rusengero hari abantu babatekerezaho; bityo bakabasha kwiyambura ingoyi yari ibaboshye. Kutibera mu rusengero gusa kandi bifasha gukuza urukundo hagati y’ abizera, kuvuga ubutumwa no kutayoborwa n’ iby’ isi n’ abisi kuko muhora mufite imbaraga kubwo gushyira hamwe.

Niba warakuriye mu itorero ndatekereza ko wigishijwe umumaro wo guhitamo inshuti nziza. Nubwo inshuti zawe za hafi mukwiye kuba muhuje kwizera ariko nanone ugomba no kutirengagiza abandi bataramenya Yesu Kristo kugira ngo mugihe gikwiye bazashobore kwisanga mu muryango w’ abana b’ Imana biturutse ku rukundo wabagaragarije.

Bibiliya , izagufasha kwamamaza inkuru nziza y’ agakiza twaherewe muri Yesu Kristo; ntukwiye kwitinya!

Nubwo batari bamenya Yesu Kristo , burya bakwiye kuba inshuti zacu ku buryo dusangira nabo, dusurana, bamenya ibyo dukunda natwe tumenye ibyo bakunda kugira ngo bazabone uko batwigiraho kuba abizera ba Yesu.

Burya Imana ibakuyoboraho abantu kugira ngo ubakunde, ubiteho kuko bazumva ibyo ubabwira ari uko uberetse agaciro Imana yabahaye. Bashobora no kuba igihe bari mu rusengero badashobora kwisanzura ngo bumve neza ariko bikaba bishobora kuborohera kukumva nk’ inshuti yabo. Ukwiye kujya ukoresha uburyo bwose ubonye mu kuvuga ubutumwa.

Ese byagenda gute itorero riteye intambwe yo gusangisha ubutumwa bwiza n’urukundo abantu batagera mu rusengero? Gusohoka kw’ itorero kubw’ ubutumwa bwiza twabigereranya no gusiga intama 99 ukajya gushaka intama imwe yazimiye.

Ntibisaba ibintu bikomeye, ahubwo bisaba ubushake no kumenya ko ari inshingano z’ abagize itorero gushaka abari mu mwijima bakabasha na bo kuvirwa n’umucyo.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

NIHE WASENGERA IKAKUMVA? "Imana ni Umwuka, n’abayisenga...
UMUSATSI WAWE URABAZWE "Ndetse n’imisatsi yo ku mitwe yanyu...
IMANA YA ELIYA IKUMVE! 2 Abami 2:14 "Yenda wa mwitero...
UBUHUNGIRO BWIZEWE Imigani 18:10 “Izina ry’Uwiteka ni...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza