Ibiheruka Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  |  UMUGISHA UZANWA NO KWISUBIRAHO  |  Mbese uri umwigishwa cyangwa uri umufana wa Yesu?  | 
Home page » MENYA N’IBI » Birashoboka kubwirinda kuko ari ryo banga ryo (...)
Birashoboka kubwirinda kuko ari ryo banga ryo kuzamurwa!

Ubwibone nibwo bwatumye satani yirukanwa agakurwa mu ijuru,kubwo kwishyira hejuru,dore ko yashakaga kugera aho yigereranya n’Imana kandi nta hantu bahuriye. Ubwibone ni ikintu kibi kuko buyobora umuntu mu kurimbuka iyo usomye Imigani 16:18 haravuga hati”Kwibona kubanziriza kurimbuka, Kandi umutima wirarira ubanziriza kugwa.”

Iyo usomye ubutumwa bwanditswe na Yohana buvuga ku bwibone, usanga yaragiye yibanda cyane ku ngaruka ziterwa n’ubwibone bushingiye kukwifuza ku mubiri, amaso ndetse no kwifuza kose gushingiye ku buzima. Iyo usomye ibyanditswe yanditse bigaragaza ko akenshi uko kwifuza kudaturuka kuri data wo mu ijuru. Bumwe muri ubwo butumwa bugira buti” kuko ikiri mu isi cyose ari irari ry’umubiri ari n’irari ry’amaso, cyangwa kwibona ku by’ubugingo bidaturuka kuri Data wa twese, ahubwo bituruka mu isi.” 1Yohana 2:16

Uburyo bwo kwirinda ibintu byose bidukurura bikaba byadutera kwifuza no kwibona mu buzima bwacu, tugomba kumva kandi tukakira ko ubwibone ari icyaha,ukumva ko nta muntu n’umwe ukwiye kugaragaraho ubwibone. Ubundi usanga ubwibone bujyana no kwirarira ndetse no kwiyemera, kubyirinda ibanga nta rindi nukwemera guca bugufi kuko ari ryo banga ijambo ry’Imana ritubwira dukwiye gukoresha igihe dutewe nabyo. Bibiliya iravuga iti"iyo ubwibone buje isoni ziherako zikaza, ariko ubwenge bufitwe n’abicisha bugufi” Imigani 11:2.

Ubundi buryo bwo kwirinda ubwibone, kwishyira hejuru no kwirarira kuko akenshi ibyo byose biragendana, umuntu agomba guharanira kumera nk’umugaragu w’abandi, ugakorera abandi wicisha bugufi. Yesu Kristo yerekanye urugero rwo kwicisha bugufi no kuba nk’umugaragu wabakagombye kumubera abagaragu ariko yemera guca bugufi aboza ibirenge, ibi byaterwaga nuko yari azi neza ko ushaka kuba mukuru mu bwami bw’ijuru agomba kwicisha bugufi akaba umugaragu w’abandi.

Yesu yaburiye abantu, arababwira ati”uwishyira hejuru uwari we wese azacishwa bugufi ariko uwicisha bugufi azashyirwa hejuru” (Matayo 23:12).

Nkuko ibyanditswe byinshi bigenda bigaruka cyane ku buryo ubwibone Imana itabushyigikiye kandi ko ari icyaha, ni nako bikomeza kwerekana ko umuti wabwo ari uguca bugufi no kubaha abandi kuko ari bwo umuntu azamurwa. Niba ushaka kuzamurwa tegereza igihe cyawe kandi wicisha bugufi kuko aribwo uzazamurwa.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

BYA BIHE BYIZA BYO KWEGERA IMANA Nimuze murebe imirimo y’Imana, Iteye...
NIHE WASENGERA IKAKUMVA? "Imana ni Umwuka, n’abayisenga...
UMUSATSI WAWE URABAZWE "Ndetse n’imisatsi yo ku mitwe yanyu...
IMANA YA ELIYA IKUMVE! 2 Abami 2:14 "Yenda wa mwitero...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza