Ibiheruka Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  |  UMUGISHA UZANWA NO KWISUBIRAHO  |  Mbese uri umwigishwa cyangwa uri umufana wa Yesu?  | 
Home page » MENYA N’IBI » Bishop T.D. Jakes yibukije abagore ko batagomba (...)
Bishop T.D. Jakes yibukije abagore ko batagomba kugandukira umugabo wese

Umuvugabutumwa mpuzamahanga Bishop T.D. Jakes yatangaje ko abagore bakwiye kwibuka ko nubwo ijambo ry’Imana ribasaba kugandukira abagabo babo, ariko atari buri wese kuko iki gikorwa kigomba kurangirira mu rugo.

Ibi T.D. Jakes yabitangarije mu nama yagutse ku miyoborere yaberaga i Windhoek mu gihugu cya Namibiya, nibwo yibukije abagore ko icyo Bibiliya ibasaba cyo kugandukira abagabo kigarukira mu ngo zabo, batagomba kuganduka imbere ya buri mugabo babonye wese. Iyi nama yamaze iminsi ibiri yareberaga hamwe uburyo abagore bahuza inshingano baba bafite mu kazi gasanzwe ndetse no kubahiriza ibyo basabwa mu ngo zabo.

The Christian Post yavuze ko Jakes yifashishije ijambo ry’Imana yagize ati ‘’ Bibiliya ivuga ko abagore bagomba kuganduka, si ku bagabo bose, ahubwo umugore akagandukira umugabo we.’’ Akomeza agira ati ‘’Imana yashyizeho uburyo urugo rubaho, ibyo rero ntabwo ari byo uterura ngo ujye kubikora ahandi.’’

Ati ‘’ ikibazo kiba kwibaza ngo ibyo bishyirwa mu bikorwa ryari kuri nde? Ushobora kuba umuyobozi mukuru w’ikigo gikomeye ( CEO) ariko bishobora guhinduka ugeze mu cyumba iwawe!ugomba kwiga gutandukanya inshingano bitewe n’aho uri, kuko nutabikora gutyo bizakugora.’’

Jakes yanagarutse ku buryo abagore bakomeza gutera imbere muri Afurika yunze ubumwe, avuga ko iyo bigenze gutya ntawongera guhonyora uburenganzira bwabo uko yiboneye. Ati ‘’Twabonye impinduka muri Amerika mugihe cy’impinduramatwara, umugore yari ameze nk’umutungo, ntabwo rero ari ibintu by’umwihariko muri Afurika, Ubuhindi cyangwa Aziya.’’

Akomeza avuga ko yishimira intambwe iterwa muri Afurika, ati ‘’ kuri jye umugore mwiza ni uwuzuza ibyo asabwa nk’umugore, nkunda umugore w’umuhanga, wakwikorerera n’umutwaro, bagore mukwiye kuba abadutwaza atari abo dutwara.’’ Ubusanzwe Bibiliya isaba abagore kuganduka kuko itorero rigandukira Kristo, ariko ntawe ukwiye gutwara ubusobanuro bwaryo nabi ngo atekereze ko umugore ari igikoresho cye.

Bishop T.D Jakes ni umushumba mukuru w’itorero ryitwa Potter’s House Church riherereye i Dallas muri Texas, rikaba itorero ryagutse kuko rifite abayoboke basaga ibihumbi 30 ( 30,000).

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

NIHE WASENGERA IKAKUMVA? "Imana ni Umwuka, n’abayisenga...
UMUSATSI WAWE URABAZWE "Ndetse n’imisatsi yo ku mitwe yanyu...
IMANA YA ELIYA IKUMVE! 2 Abami 2:14 "Yenda wa mwitero...
UBUHUNGIRO BWIZEWE Imigani 18:10 “Izina ry’Uwiteka ni...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza