Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Burya amasengesho arakora
Burya amasengesho arakora

Nimuguma muri jye amagambo yanjye akaguma muri mwe, musabe icyo mushaka cyose muzagihabwa. Yohana 15:7

Kuko Uwiteka Imana ari izuba n’ingabo ikingira, Uwiteka azatanga ubuntu n’icyubahiro, Ntazagira ikintu cyiza yima abagenda batunganye. Zaburi 84:12

Hari ubwo rimwe na rimwe bitugora kwemera ko Imana irimo gukora mu buzima bwacu, cyane iyo tubayeho ibitandukanye n’ibyo twasengeye cyangwa twifuza.

Iyo umuntu asenga aba avuga gusa, uwasanga ubikora atabizi cyangwa atabimenyereye ashatse yakwita umusazi kuko aba abona ari byo bigukwiye, ariko amasengesho arakora mu buzima bwacu. Nubwo bitangira ari amagambo, rimwe na rimwe tuvuga twungikanya bisa naho ntacyo bimaze ariko bigaruka mu bikorwa.

Hari ubuhamya bwinshi bwaba ibyanditse mu ijambo ry’Imana ndetse n’abandi benshi mu buzima busanzwe bigaragaza ko Imana ikora, igasubiza amasengesho y’abera. Hari umuririmbyi wigeze kuririmba ngo mu gihe cyo gusenga, amasengesho yacu agera kura cyane, agatambuka inyenyeri akagera ku Mana Data.

Hari ibintu byinshi bibera mu masengesho, hari intambara nyinshi zaba izo tumenya n’izo tutamenya Imana iturwanirira. Nshuti amasengesho arakora, wowe guma muri Kristo kandi usenge ubudasiba, bitinde bitebuke uzabona gukora kw’ayo masengesho.

Bibiliya yatubwiye ngo nimuguma muri jye ( Yesu niwe uvuga), amagambo yanjye nayo akaguma muri mwe, ni icyo adushakaho, ntabwo birangiria aho hari umusaruro bizaduha, dusabe icyo dushaka tuzagihabwa.

Ntabwo ari ukwibera aho ushaka ngo uze uje gusaba icyo ushaka ,oya, nituguma muri Yesu, amagambo ye akaguma muri twe, nibwo tuzaba twemerewe gusaba icyo dushaka tukagihabwa. Muri iki gihe amasengesho yacu azakora imirimo n’ibitangaza mu buzima bwacu, tuzabona gukora kw’Imana.

Irindi jambo twasomye muri Zaburi ryavuze ngo hari abantu Uwiteka atagira icyo yima, ni abagenda batunganye, abagenda nk’uko ashaka azategera ugutwi gutaka kwabo.

Ijambo ry’Imana rivuga ko ari Imana y’ibifite imibiri byose, nta kintu na kimwe kiyinanira, Yeremiya 32:27, kuyigumaho rero si uguhomba kuko ishoboye byose.

Humura, komeza usenge,ugume mu mwanya Imana igushakamo. Umva iri jambo riguhumurize, ‘’Ariko koko Imana iranyumviye, Ityarije ugutwi ijwi ryo gusenga kwanjye.’’ Zaburi 66:19

Imana iguhe umugisha.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza