Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Burya ibitekerezo byawe ni byo biha ishusho ubuzima (...)
Burya ibitekerezo byawe ni byo biha ishusho ubuzima bwawe

"Rinda umutima wawe kuruta ibindi byose birindwa, Kuko ariwo iby’ubugingo bikomokaho" - Imigani 4:23.

Imana icyo ikunda gushyira imbere ni uguhinduka kw’ ibyo utekereza kurusha ko yaharanira guhindura ibyo ucamo mu buzima bwa buri munsi; nubwo nabyo ibikora ahubwo usanga dushaka ko Imana ikuraho ibibazo byose duhura nabyo, agahinda, uburyayi, ubukene n’ibindi ariko Imana yo ishaka ko ubanza ugahindura ibitekerezo n’ imyumvire yawe kugeza uhembuye imitekerereze yawe.

Hari impamvu ukwiye kwita ku mutima wawe kuruta ibindi byose:

Rinda umutima wawe kuko ibitekerezo byawe aribyo bigenga ubuzima bwawe: Ibitekerezo bigira imbaraga zikomeye mu kuyobora ubuzima bwawe heza cyangwa habi. Urugero wenda hari umuntu wigeze kukubwira ko ntacyo umaze nta n’ icyo uri cyo. Niyo byaba atari byo,wemeye iyo mitekerereze ikakujyamo byanze bikunze bizagukurikirana mu buzima bwawe.

Rinda umutima wawe kuko ariho intambara yo kurwana n’ icyaha ibera: Ibigeragezo byose bituburiza amahoro mu bitekerezo,niyo mpamvu Pawulo yavuze ati "Nuko rero mbona yuko amategeko anyifuriza gukora ibyiza, nyamara ibibi bikaba ari byo bintanga imbere. Nishimira amategeko y’ Imana mu mutima wanjye, ariko mbona irindi tegeko ryo mu ngingo zanjye, rirwanya itegeko ry’ ibyaha ryo mu ngingo zanjye" - Abaroma 7:21-23.

Rimwe na rimwe wumva wananiwe mu mutwe ukayoberwa icyabiteye, ariko biba bituruka ku ntambara zihora mu bitekerezo amasaha yose. Satani rero agerageza kwivanga mu bitekerezo byawe kugira ngo akunyage ubuzima bwawe kandi ariwo mutungo wawe ukomeye.

Rinda umutima wawe kuko ari wo rufunguzo rw’amahoro n’umunezero: Iyo utarinze neza umutima wawe bigutera guhangayika no kubabara mu gihe umutima warinzwe neza utera gutuza no kugira amahoro, kuko ijambo ry’ Imana riravuga riti "Umutima wa kamere utera urupfu, ariko umutima w’ Umwuka uzana ubugingo n’ amahoro, kuko umutima wa kamere ari umwanzi w’ Imana, kuko utumvira amategeko y’ Imana, ndetse ntushobora kuyumvira" - Abaroma 8:6-7

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza