Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Burya Imana ikora ibikomeye, menya ubuzima bw’Umuhanzi (...)
Burya Imana ikora ibikomeye, menya ubuzima bw’Umuhanzi WILSON Bugembe yaciyemo.

Mu bihugu bigize umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba, ubuhanzi bushingiye ku ivugabutumwa bugenda butera imbere ariko ikintu gitangaje ni uko usanga benshi mu bahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana ndetse n’izifite ubutumwa bwo kuramya Imana, usanga baba baravuye ahantu hakomeye. Abatarabaye mu buzima bubi usanga biyemerera ko babaga mu byaha bikomeye ariko Imana ikabavanayo maze bagahitamo kuyikorera.

Mu nkuru y’umunsi wa none twifuje kubagezaho ubuzima bw’umwe mu bahanzi bakomeye muri aka karere uririmba indirimbo zahimbiwe Imana. Uyu muhanzi tugiye kuvuga akomoka mu gihugu cya Uganda kandi afite amateka akomeye.

Mu magambo make, turabagezaho mu nshamake ubuzima bwa Wilson Bugembe. Uyu musore ni umuririmbyi, umuvugabutumwa mu buryo bwo kubwiriza no kwigisha, ni umushumba ndetse akaba n’umubyeyi w’abana benshi arera kuko we atarabyara, dore ko akiri ingaragu!. Wilson Bugembe yamenyekanye nk’umunyamuziki ukomeye igihe yari afite imyaka 19 y’amavuko gusa.

Pasitori Wilson Bugembe ni umwana wa kabiri mu bana b’abahungu batandatu (6) bavukana nawe ariko bose bavuka ku babyeyi babanaga n’ubwandu bwa gakoko gatera SIDA, bavukira I Masaka muri Uganda. Burya Imana ikora ibitangaza, Wilson Bugembe na murumuna we wa bucura witwa Brian baje kuvuka nta bwandu bw’agakoko gatera SIDA burangwa mu buzima bwabo.

Igihe uyu mupasitori yari afite imyaka 10 gusa, yaje kuva I wabo ku ivuko I Masaka nyuma y’urupfu rwa se umubyara muri 1995.

Ababyeyi be bose bamaze gupfa ndetse n’abavandimwe be uko ari 4, sekuru we yatangiye kumufata nabi cyane, maze umwana w’umuhungu yiyemeza gucika yerekeza I Kampala kwibanira na nyirakuru.

Wilson Bugembe ubu uyobora itorero ryitwa Light the World Ministries ribarizwa ahitwa Nansana muri Uganda, amaze kubona ubuzima abayemo kwa nyirakuru n’ubundi ari ukubara ubukeye, yahisemo kwigira kuba ku mihanda yo mu mujyi Kampala maze atangira kujya atungwa n’ibyo kurya akuye aho bajugunya imyanda, akirarira munsi y’igiti, ubuzima avuga ko yamazemo igihe cy’imyaka ibiri.

Muri ubwo buzima bubi, niho pasitori Bugembe avuga ko yahuriye n’Umusamaritani mwiza(umugiraneza) ajya kumwitaho, anamufasha kwiga none ubu Uganda ndetse n’akarere muri rusange, hari umuririmbyi ukomeye Bugembe, umwigisha kandi w’umuvugabutumwa ukomeye ndetse umushumba w’itorero naryo rikomeye ryitwa”Light the World Ministries”

Wikwiheba kuko ubona ubuzima bukugoye, ntaho Imana itagukura kandi nta kure habaho Imana itakugeza ikuvanye aho wowe watekerezaga ko bitashoboka. Nta rirarenga ku buzima bwawe hari umugambi mwiza Imana igufitiye kandi nta kibasha kurogoya umugambi wayo ku buzima bwawe.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza