Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Burya Imana ikwitaho
Burya Imana ikwitaho

"Nuko mwicishe bugufi muri munsi y’ ukuboko gukomeye kw’ Imana, kugira ngo ibashyire hejuru mu gihe gikwiriye. Muyikoreze amaganya yanyu yose, kuko yita kuri mwe"- 1 Petero 5: 6-7

Imana itwitayeho wowe na njye. Ifite umugambi mwiza wo gutwara ibituremerera kure yacu no kubikemura. Ese ntibibabaza umubyeyi igihe abonye umwana we afite ikibazo kimugoye kandi adashaka ko amugira inama y’ uko cyakemuka? Ku mwana wumvira umubyeyi we, iyo afite ikibazo aramwegera akamugisha inama y’ uko cyakemuka. Gusa hari ubwo iyo umwana amaze kumva uburyo yakemura cya kibazo , asubira inyuma akagerageza kugikemura kuko aba yambenye uburyo bikorwa.

Burya umubyeyi ababazwa n’uko umwana we afite ikibazo . Nonese twebwe twibuka ko Imana ihari iyo tugeze mu mibabaro? Ese ujya utabaza Imana, hanyuma ugahindukira ugazubiranayo ibibazo byawe uko byakabaye, ukagerageza kubyikemurira?

Tuba mu isi y’ ibirushya, ibibazo n’ ibigeragezo ariko dukwiye kuzirikana ko hari Imana isumba byose, itegeka gusa byose bikayumvira kandi ikunda abantu yaremye. Burya mu bigeragezo ni ho imbaraga zo kwizera kwacu zipimirwa.

Iyo ucitse intege mu bigeragezo nibwo satani agushobora, aragusanga akakwihebesha, akakwereka ko ibyo urimo nta kamaro, ko Imana itakwitayeho n’ ibindi bicantege byinshi ariko ntukabyumvire ujye ukomeza wizere Imana.

Erega , inzira ijya mu ijuru iraruhije. Ubwami bw’ Imana buratwaranirwa kandi intwarane zibigishamo imbaraga. Igihe rero utewe n’ ikigeragezo, satani agashaka kukwihebesha ujye wibuka ko kwiheba ari ukubura ukwizera muri Yesu Kristo. Kuko niwibwira mu mutima ko Imana ifite imigambi myiza kuri wowe, uzabona imbaraga zo gutsinda wa mudayimoni washakaga kukwihebesha.

"Kandi tuzi yuko ku bakunda Imana byose bifatanyiriza hamwe kubazanira ibyiza, ari bo bahamagawe nk’uko yabigamibiriye" -Abaroma 8:28

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

HATANZWE IBITEKEREZO 2 KURI IY'INKURU

Derrick kayihura kuwa 20-09-2015 saa 18:03
 

1.Ese ni gut wakongera ubusabane bwawe ni Imana ?,

2.Ese ni gut wakwiyegurira yesu ibih byose aho uri hose?

3.Ese ni gut wanesha icyah nigisa nacyo (gut wakwica kamere?)

Knd Imana ibahe umugisha

kabebe kuwa 5-09-2015 saa 04:59
 

Mana ndagushimira kubwo kunyitaho kwa buri saha n’umunota n’iseconda n’itsiyerise none ndagusaba kwakira ikifuzo cyange uyumunsi maranye igihe kitari gito kdi kitari kinini nzongere ngaruke ejo kuri ururubuga ngushimira kubyo unkorera. Amen.

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza