Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » CEP-ULK yateguye igiterane cyo gushima Imana ku myaka (...)
CEP-ULK yateguye igiterane cyo gushima Imana ku myaka 18 imaze itangiye

CEP-ULK ni umuryango w’abanyeshuri basanzwe babarurirwa mu itorero rya Pantekoti ry’u Rwanda, ADEPR biga muri Kaminuza yigenda ya Kigali ULK, bakaba barateguye igiterane cy’iminsi ibiri bashima Imana ku myaka 18 CEP-ULK imaze itangiye. Iki giterane kiratangira kuri uyu wa gatandatu tariki 7 Gicurasi kizasozwe ku cyumweru tariki 8 Gicurasi 2016, kikazabera kuri Stade y’iyi Kaminuza iherereye ku Gisozi (ULK).

Uretse kandi kwizihiza isabukuru y’imyaka 18, iki giterane kizanaberamo umuhango wo gushimira ubuyobozi bwa CEP-ULK bucyuye igihe ndetse no gusengera abayobozi bashya, hamwe no kwakira abanyamuryango bashya nk’uko bisanzwe bigenda.

Ndayambaje Celestin uyobora CEP-ULK ya nimugoroba yabwiye ubugingo.com ko biteguye neza iki giterane hamwe na gahunda yo gushimira bakuru babo batangije umurimo mu bihe bitari byoroshye, ubu ukaba waragutse. Ati ‘’ urumva batangiye umurimo ULK ikiba mu gishanga ari bake bitoroshye ariko Imana yagiye yagura umurimo wayo.’’

Iki giterane kizitabirwa n’amakorari nka Jehovah-Jireh CEP-ULK, Korari Besalel ya ADEPR-Murambi/Nyanza-Kicukiro, Korari Turanezerewe CEP-ULK ( abiga ku manywa), Pasteri Zigirinshuti Michel ndetse n’abandi bakozi b’Imana batandukanye.

Korari Besalel ya ADEPR-Murambi

Umuryango w’abanyeshuri b’abapantekoti muri ULK watangiye mu mwaka w’1998, utangira mu byiciro bibiri ni ukuvuga abigaga ku manywa n’abigaga nimugoroba. CEP-ULK yo ku manywa yatangijwe n’abantu babiri ari bo uwitwa Cyuma Jean Claude ndetse na Kiyange Adda Darlene, ubu ikaba yaragutse igizwe n’abanyamuryango 245. Naho CEP-ULK y’abiga ku mugoroba yatangijwe n’abantu batatu aribo uwitwa Karemera Fiston, Dushimimana J de Dieu ndetse na Theogene, nayo ubu ikaba yaragutse igizwe n’abanyamuryango 235.

Korari Jehovah Jireh CEP-ULK

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza