Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » CEP-UR/Huye Campus ifatanyije n’urubuga Agakiza.org (...)
CEP-UR/Huye Campus ifatanyije n’urubuga Agakiza.org bateguye igiterane kizamara iminsi 3 mu karere ka Huye

Umuryango w’abanyeshuri b’abapantekoti biga muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye ( CEP-UR/Huye), ifatanyije n’urubuga rw’ivugabutumwa Agakiza.org bari mu myiteguro y’igiterane cy’iminsi itatu kizabera mu karere ka Huye, mu ntara y’Amajyepfo. Iki giterane kizamara iminsi itatu kizatangira kuri uyu wa gatanu tariki 11/03 kirangire kucyumweru tariki 13/03/2016.

Ubuyobozi bw’impande zombi yaba ubw’abanyeshuri babarizwa muri CEPR-UR, ndetse n’ubw’Agakiza.org bunahagarariwe mu karere ka Huye, butangaza ko iki giterane ari kimwe mu bikorwa bigenda bitegurwa mu rwego rwo kwagura ibikorwa by’ivugabutumwa, haba mu Rwanda ndetse no hanze yarwo, nk’uko intego y’Agakiza.org iri yo gushaka no gukiza icyazimiye ( Luka 19:10).

Iki giterane kizatangirira imbere muri Kaminuza ku munsi wa mbere ( 11/03) ku mugoroba ( 19h30-22h00’), aho kizahuza abanyeshuri babarizwa mu miryango y’ivugabutumwa itandukanye ndetse n’abandi bararitswe.

Ku munsi ukurikiyeho 12/03/2016 hateganyijwe ivugabutumwa ( urugi ku rugi=gusanga abantu mu ngo) rizakorwa mu gace gakunze kuvugwamo abakora umwuga w’uburaya ka Tumba (Door to Door Evangelism), habe n’amahugurwa y’abubatse ingo, azahuza abantu batandukanye baturutse mu matorero yo mu karere ka Huye, azabera ku itorero rya ADEPR-TABA ( Huye).

Ibi bikorwa byombi bya nyuma ya sa sita kuwa gatabdatu bizatangira sa munani z’amanywa.

Iki giterane kizasozwa n’igitaramo cy’ivugabutumwa ryagutse kizabera mu kibuga giherereye imbere y’umurenge wa Ngoma( Akarere ka Huye), sa saba n’igice z’amanywa.

Kugeza ubu abazitabira iki giterane ni Pasteri Desire Habyarimana akab umuyobozi w’urubuga Agakiza.org, ari nawe warutangije, Pasteri Jean Jacques Karayenga, Korari Iriba ADEPR-Taba ( Butare Ville), Korari Elayo ya CEP-UR/Huye Campus, hamwe n’itsinda ry’abaririmbyi New Melody, ndetse n’abandi bakozi b’Imana batandukanye.

Urubuga Agakiza.org rukunze kugaragara rwifatanya n’abantu batandukanye mu biterane nk’ibi by’ivugabutumwa. Uru rubuga rumaze imyaka 5 rukora, nta dini rushingiyeho nk’uko byakunze kugarukwaho n’umuyobozi warwo Pastor Desire Habyarimana.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza