Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Chorale Penuel irajwe ishinga n’ivugabutumwa rihindura
Chorale Penuel irajwe ishinga n’ivugabutumwa rihindura

Chorale Penuel irajwe ishinga n’ivugabutumwa rihindura, rirenga imipaka. Penuel, bisobanuye ngo ‘ Ndebesheje Imana amaso sinapfa ‘, ni umutwe w’abaririmbyi, ukorera umurimo w’Imana muri ADEPR, Paruwasi ya Rukurazo, ho mu rurembo rw’umugi wa Kigali. Kuri ubu ikaba igiye kumurika umuzingo ( Album ) wayo wa mbere w’Amashusho ( DvD ), kuri iki cyumweru, tariki ya 14 Kanama 2016, kuri ADEPR Rukurazo.

Nyuma y’imyaka igera kuri itatu, bashyize ahagaragara, indirimbo z’amajwi muri 2013, kuri iyi nshuro, mu rwego rwo kwagura ivugabutumwa, korali Penuel igiye gushyira ahagaragara, umuzingo w’amashusho bise “SHIMWA”. Uyu muhango uteganijwe kuri iki cyumweru tariki ya 14 Kanama 2016, kuri ADEPR paruwasi ya Rukurazo, kuva ku isaha ya saa saba kugeza saa moya z’umugoroba (13h00-19h00).

Bwana Fidèle Kwizera, umwe mu bayobozi ba korali penuel aganira na ubugingo.com, yadutangarije ko Chorale Penuel yishimira ko intego zabo bagenda barushaho kuzigeraho. Ibi ngo bibaha ikizere ko zikubiyemo byinshi byatuma ivugabutumwa rikorwa neza rikagera ku mpera z’isi.

Yagize ati :” Intego yacu twifuza gukora n’ivugabutumwa rihindura , kandi rirenze imipaka y’igihugu cyacu rikagera no mu bindi bihugu byo mu migabane itandukanye. Tugahindurira benshi kuri Yesu Kristu nk’umwami n’umukiza wacu , Tugakomeza gufasha abababaye barimo Impfubyi, Abapfakazi n’ Abakene nkuko ijambo ry’Imana ribidusaba. kandi dushobozwa byose na Kristo uduha imbaraga.”

Amwe mumateka ya Chorale Penuel

Penuel ni Chorale yatangiye mu mwaka w’i 2000 , muri icyo gihe yari Itsinda ( Groupe ) ry’abanyeshuri bagera kuri 7 bigaga mu mashuri yisumbuye. Aba bari bakiri ingimbi n’abangavu batangiye basaba umwanya wo gushima Imana mu materaniro, bakabikora mu gihe babaga basoje amasomo yabo baje mu biruhuko .

Iyo ibiruhuko byabaga bigeze k’umusozo bitegura gusubira ku ishuri , iryo tsinda ( Groupe ) ryabaga rihagaritse ibikorwa byaryo , rikongera gukora ari uko bose bagarutse mu kiruhuko.

Uko imyaka yagiye ihita , niko bamwe bagiye basoza kwiga , hakaboneka n’abigaga bataha bagenda bagana iri tsinda , nyuma bagira igitekerezo cy’inyamibwa cyo gukora Chorale y’Abanyeshuri.

Iri tsinda ryakomeje gukora umurimo w’Imana , muri 2008 nibwo ryaje kwitwa Izina na Chorale Hoziyana yo mu Gakinjiro Paruwasi ya Nyarugenge, nuko iyita “Penuel”. PENUEL bisobanurwa ngo ‘ Ndebesheje Imana amaso sinapfa ‘ , byanditswe mu gitabo cy’ibyanditswe byera mu Itangiriro 32:31 hagira hati ‘ Yakobo yita aho hantu Penuweli ati “Ndebesheje Imana amaso, sinapfa .”

Bwana Fidèle Kwizera, umuyobozi ushizwe ibikorwa by’iterambere rya Penuel yatangaje ko hari byinshi bishimira bagezeho mu murimo w’Imana ati :” Ibyo twishimira twagezeho ni uko tumaze gukora Album 1 ya Audio kandi yadufashije kuvuga ubutumwa hirya no hino abantu bakamenya Imana abandi bagasubizwamo intege . Iya kabiri nayo twarayitangiye , nubwo tutarayirangiza ngo ijye hanze . Turi gutegura na Album y’amashusho izajya hanze kuri uyu wa 14 Kanama 2016 , KuriADEPR Rukurazo.

Igitaramo cyo kumurika umuzingo w’amashusho bise “SHIMWA”, kizitabirwa kandi kinahimbazwe n’abavugabutumwa batandukanye barimo Past. Rusingizandekwe Etienne na Ev. Cyprien. Iki gitaramo kandi kizitabirwa n’amakorali nka Gebeyoni ya ADEPR Murambi ndetse na korali Abakorera Yesu, ya ADEPR Rukurazo, izwi mu ndirimbo nka “Aritamurura”.

Tubibutseko uyu muhango wo kumurika umuzingo w’amashusho, korali Penuel bise “SHIMWA” Uteganijwe kuri iki cyumweru taliki ya 14 Kanama 2016, kuri ADEPR, paruwasi ya Rukurazo.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza