Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Chris Pratt Umukinnyi wa cinema i Hollywood yahamije (...)
Chris Pratt Umukinnyi wa cinema i Hollywood yahamije Kristo bitangaza benshi

Christopher Michael Pratt uzwi cyane nka "Chris Pratt" ni umukinyi w’icyamamare muri filime i Hollywood ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Aherutse gukina mu yitwa "Jurassic World" , filime yatangajemo abantu benshi bitewe n’ uburyo yahamije Kristo.

Muri iyi Filime yashyizwe ahagaragara ku italiki ya 10 Kamena 2015, Uyu mukinnyi unagaragaramo cyane, abantu benshi batangazwa n’uburyo adatinya guhamya Umwami Yesu ku bwo kuzirikana ibyo yamukoreye.

Igitangazamakuru cyo muri Amerika cyitwa "Conservative Tribune" gitangaza ko nyuma yo guhura n’ibibazo bikomeye n’umugore we, nawe w’umukinnyi wa Filime Anna Faris; Bagaragaje uburyo bemera Yesu Kristo nk’Umwami ukomeye kandi w’Umunyembaraga. Ubwo umwana wabo yavukaga hasigaye ibyumweru icyennda ngo igihe cyagenwe cyo kuvuka kigere, umugore we yamaze ukwezi mu bitaro akurikiranwa n’abaganga.

Chris Pratt yatangaje uburyo yiyeguriye Imana, muri ibyo bihe bitari biboroheye, ndetse avuga ko bya mubereye ibikomeye mu buzima bwe bwose. Yaragize ati "Twari turemerewe cyane kandi byamaze igihe kitari gito. Twasenze ubutitsa. Ibi bihe byahinduye cyane imyumvire yanjye ku kwizera ugukomera kw’Imana, Atari uko gusa nashakaga ko umwana wanjye akira ahubwo kuko nabonye Imana mu buryo butangaje, yigaragaza mu buzima bwanjye. Sinanzi ko Imana yanyemera, ariko yarabikoze."

Mu gihe abaganga bakomeye ku isi bari bamaze kwemeza ko uwo mwana adashobora kubaho kubera uko yari ameze, Imana yigaragarije Pratt n’umugore we, ikiza umwana wabo. Bahamya ko ibi byavuye ku bihe bidasanzwe bagize byo gusenga ubudasiba we n’umugore we.

Christopher Michael Pratt n’ umugore we Anna Faris, ubu bahamya badashidikanya imirimo itangaje Imana ikora

Bahamya badashidikanya ko Imana yumva kandi igasubiza amasengesho y’abantu bayisenze babikuye ku mutima. Avuga kandi ko Imana yamwemeye ntawe itakwemera. Kandi ko Imana yamwumviye, ntawe itakumvira, igihe cyose yaba ayisenze abikuye ku mutima.

Ubu Pratt ashishikazwa no kwandika buri gihe ku rukuta rwe rwa Facebook amasomo yo muri Bibiliya. Ibi bitangaza abantu benshi, uburyo umukinnyi wa filime w’icyamamare yandika amagambo y’Imana umunsi ku wundi.

Kimwe mubyafashije Pratt guhamya Umwami Yesu, ni uko yabanje kumenya ko ari Umwana w’Imana ifite imbaraga. Bityo ntaterwa isoni no kwitwa uwa Yesu. Agendeye ku magambo Pawulo intumwa yavuze "Kuri bose nabaye byose kugira ngo mu buryo bwose nkize bose." Pawulo yisanishaga na bo ari kumwe na bo atari ukugira ngo ahindurwe na bo ahubwo ari ukugira ngo abahindurire kuri Kristo.

Ntidukwiye guhindurwa n’ aho tugeze ahubwo tugomba kugaragaza itandukaniro, aho tugeze hose.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza