Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Christella ku myaka ye 2 gusa y’amavuko, yagaragaje ko (...)
Christella ku myaka ye 2 gusa y’amavuko, yagaragaje ko arimo umukozi w’Imana ukomeye!

Kuri uyu wa kane, taliki ya 7/05/5015, Hirwa Benie Christella, umwana w’umuvugabutumwa witwa Singirankabo Boniface na mbarushimana Jeanne bombi basengera mu itorero ADEPR Nyarugenge (mu gakinjiro), mu birori byo kwizihiza isabukuru ye (Christella) y’imyaka ibiri (2) amaze avutse, binyuze mu ijambo ry’Imana ryumvikanaga mu kanwa ke ndetse n’indirimbo zo mu gitabo yaririmbiye abari aho, aratanga ikizere ko mu bihe biri imbere azavamo umukozi w’Imana ukomeye .

Mu gihe kigera ku masaha abiri (2), ibi birori byaranzwe n’ibyishimo, akanyamuneza ku bari bahari, ndetse uyu mwana ataramira abantu benshi bakorwa ku mitima yabo kugeza ubwo habonetse n’umuntu wahise yakira Kristo k’Umwami n’umkiza w’ubugingo bwe nyuma y’igihe kirekire ikitwa umunezero muri we cyari nk’umugani.

Aha niho Mbanzabugabo Muteteri Aminadab, umwe mu bakorana na se w’uyu mwana mu muryango w’ivugabutumwa witwa ‘Think for Christ’ avuga ko ngo uyu mwana ari umunyabwenge- bwaba ubw’isi cyangwa n’ubw’ijuru dore ko abasha kubara guhera kuri 1 kugeza ku 10 adasobwa kandi yihuta. Akaba abasha kandi kwiririmbira indirimbo akayarangiza mu gihe ngo hari abari hejuru y’imyaka ye, bafite nk’4 cyangwa 5 batabasha gukora ibi. Ibi rero ngo bikaba byamwigishije ikintu gikomeye ndetse akaba asanga uyu mwana ngo azavamo umuntu ukomeye muri iki gihugu

Hirwa Benie Christella

Ababyeyi (Se: mu mupira utukura. Nyina: mu ishati y’ubururu) ba Christella

Se w’uyu mwana, Singirankabo Boniface, ashimira Imana ku byiza nk’ibi, yanatanze ubutumwa ku babyeyi bubakangurira kwita ku bana babo. Yagize ati: “Iyo umwana abonye ikintu nk’iki cyibaye, wamuhamagariye abantu, wamukoreshereje gateau, wamuteguriye cadeau (impano), biramunezeza. Bituma umwana nawe akura yifitiye ikizere kandi akumva rwose ko afite ababyeyi n’umuryango munini”.

Ibi birori byari byitabiriwe n’abantu batandukanye, b’inshuti z’uyu muryango mu nzego zinyuranye. Hari kandi n’abanyamakuru barimo René Hubert, Neema Marie Jeanne, na Ange Daniel Ntirenganya.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza