Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Diva Taryn Terrell, icyamamare mu mukino wo gukirana (...)
Diva Taryn Terrell, icyamamare mu mukino wo gukirana akaba n’umunyamideli, yakiriye agakiza.

Diva Taryn Terrell wahoze muri World Wrestling Entertainment, wanagiye yegukana ibihembo byinshi yaba mu kwerekana imideli no mu bijyanye na filimi, yakiriye agakiza mu bintu nawe avuga ko byamutunguye nyuma yo kwisanga amarira atemba mu maso he. Anavuga ko kandi Yesu Kristo ariwe wamutunguye ubwo yari atwaye imodoka arikumwe n’umukobwa we. ibyo byahise bimwereka ko igihe cyo gukizwa kuri we kigeze. Si byo gusa kandi byamutunguye kuko ubwo yageraga mu rusengero yasanze uwigishaga avuga ihuye neza n’ibyo Imana yari yamuganirije mu ijambo ryayo.

Terrell yashyize ahagaragara ubu buhamya bwo kwakira agakiza abinyujije mu butumwa bw’amashusho yacishije ku rubuga rwe rwa YouTube.

Amashusho Terrell yashyize ahagaragara, amwerekana yicaye mu rusengero afite inyota yo kurushaho gukomera mu gakiza aho yifuza ko yagera ku bandi bakristo bagitangira inzira y’agakiza. Diva Tary Terrell, wivugira ko ari Umwizera ukiri muto mu rugendo rw’agakiza, yavuze ko yizeye ko abazumva iyo nkuru bose bari bameze nkawe batajya mu rusengero bizabatinyura kujya mu rusengero kandi nabo bagatangira inzira yo gusenga. Yagize ati”bishobora kuzafasha abantu kumva bisanzuye kandi babohokeye kujya mu rusengero bagatangira kujya basenga”

Taryn Nicole Terrell, wavutse kuwa 28, Ukuboza 1985, akaba yari icyamamare mu mikino yo kurwana bakirana, imikino n’ubundi isa n’iteramakofe, yavuze ko yahoraga yumva yaba umukristo, ndetse yizera ko yari umukristo ariko icyari cyaramubereye ikibazo gikomeye, yibazaga aho yazahera yubaka ubusabane n’Imana mu gihe yabonaga n’ubundi nta cyakomeza ubwo busabane agendeye mu buzima yari yibereyemo.

Mu butumwa yashyize ahagaragara, Diva yavuze ko yisanze arimo kurira amarira atemba mu maso ubwo yari mu mujyi witwa Florida muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Ahita yerekeza mu iguriro ry’ibitabo ry’umukristo riri muri uwo mujyi. Uwakoraga muri ryo guriro ry’ibitabo yamubajije niba yarakiriye Umwami Yesu, maze amubwira ko yakijijwe rwose. Terrell yaramubwiye ati” ndakijijwe rwose, nizera Imana, nizera ko ijuru ririho, narabatijwe, mbese narakijijwe”

Avuga ko ubuzima bw’imyidagaduro, kwamamaza imideli n’ibindi yabagamo byose, nta kiza na kimwe cyari kibirimo uretse ibigeragezo gusa. Yakomeje atangaza ko yari afite isoni z’ibyemezo byinshi yagiye afata mu buzima bwe bwose yari amaze kubaho atarakira Kristo ari nabyo aheraho avuga ko yiberaga mu byaha gusa. Kuri we yatekerezaga ko Imana idashobora ku mubabarira ngo imwakire imuhe agakiza.

Nyuma yo kuba yaramaze kwakira agakiza asanga agomba gukomezwa n’ijambo ry’Imana ndetse no kubana n’abandi bizera bo mu rusengero. Ahamagarira abantu bose bakiri mu byaha ko bahindura inzira zabo bakemerera Yesu Kristo akagenga ubuzima bwabo.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza