Ibiheruka Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  |  UMUGISHA UZANWA NO KWISUBIRAHO  |  Mbese uri umwigishwa cyangwa uri umufana wa Yesu?  | 
Home page » MENYA N’IBI » Donald Trump yikomye umukandida mugenzi we yishakira (...)
Donald Trump yikomye umukandida mugenzi we yishakira amajwi mu bakristo

Donald Trump wimamariza kuyobora Leta zunze ubumwe za Amerika (USA) yikomye mugenzi we bahatanye ku mwanya w’umukuru w’igihugu Hillary Clinton, agamije kwigarurira abakristo ngo bazamutore mu matora ateganyijwe mu mpera z’uyu mwaka wa’2016.

Nk’uko twari twabibagejejeho mu nkuru yabanje, Trump yari yatumije inama yabaye kuri uyu wa kabiri tariki 21 Kamena 2016, ikaba yaragombaga guhuza abayobozi b’amadini n’amatorero akomeye muri Amerika, aho yavugaga ko yifuza kugeza imigabo n’imigambi ye ku bakristo.

Christian Today yatangaje ko Donald Trump yikomye Hillary Clinton bahatanye kuri uyu mwanya, avuga ko akemanga imyizerere ye nk’umuntu wari usanzwe muri Leta ya Perezida Barack Obama, Trump ashinja kuba yarakoze icyo we yita kugurisha ubukristo no kubukandamiza mu buryo bukabije.

Mu magambo ye Trump yagize ati ‘’ ndashaka kubizeza ko ndi mu ruhande rwanyu.’’ Ati’’ rwose kuri Hillary Clinton ku bijyanye n’idini, wenda ni uko amaze igihe kinini mu maso ya rubanda, ariko ibyo ntacyo bivuze, muramutse mumutoye no nko kongerera manda Obama, nta mwaba muvuye ntaho mwaba mugiye.’’

Uyu mukandida w’umuherwe yakomeje abwira aba bayobozi b’amadini n’amatorero ko bakwiye gusengera amahitamo meza kandi bakanasengera abayobozi ba Amerika bose kuko ngo benshi bangije ubukristo mu buryo bukabije.

Ibi ariko bamwe mu banyamadini ntibabikozwa kuko babona aya magambo ya Trump yumvikana nk’uburyo bwo kwigarurira abakristo, ariko agamije kwibonera amajwi ngo arebe ko yakwegukana umwanya w’umukuru w’igihugu. Trump yakunze kumvikana anibasira aba Isilamu, aho yigeze no kuvuga ko naramuka atorewe kuba Perezida, atazemerera aba Isilamu kwinjira muri Amerika ngo nka bumwe mu buryo bwo gukumira abiturikirazaho ibisasu bagendera ku mahame akaze ya Isilamu.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

BYA BIHE BYIZA BYO KWEGERA IMANA Nimuze murebe imirimo y’Imana, Iteye...
NIHE WASENGERA IKAKUMVA? "Imana ni Umwuka, n’abayisenga...
UMUSATSI WAWE URABAZWE "Ndetse n’imisatsi yo ku mitwe yanyu...
IMANA YA ELIYA IKUMVE! 2 Abami 2:14 "Yenda wa mwitero...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza